Papa Francis yemeye ubwegure bw’abandi basenyeri mu nkubiri y’ibikorwa byo gusambanya abana muri Chili

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Kamena 2018 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francis, yemeje ubwegure bw’abasenyeri babiri bakomoka mu gihugu cya Chili, mu nkubiri yo kwegura bashinjwa ko nta cyo bakoze ku bikorwa byo gusambanya abana byavuzwe mu bihaye Imana bayoboye.

Aba basenyeri babiri bemerejwe ubwegure kuri uyu wa Kane tariki 28 Kamena 2018 ni Alejandro Goic Karmelic wakoreraga mu Mujyi wa Rancagua na Horacio del Carmen Valenzuela Abarca wo mu Mujyi wa Talca.

Ubwegure bw’aba basenyeri bwemewe nyuma y’uko ku wa 11 Kamena, Papa Francis yemeje ubw’abandi basenyeri batatu, bose hamwe bakaba bamaze kuba batanu.

Mu kwezi gushize nibwo habaye ibisa n’ibidasanzwe muri Chili, ubwo abasenyeri bose uko ari 34 batangaga ubwengure bwabo nyuma y’inama bagiranye na Papa, yakurikiye raporo y’amapaji 2,300 yabatunze agatoki ku kugira intege nke mu gukurikirana ibirego by’abihayimana bahohoteraga abana, ahubwo ibimenyetso bigasibanganywa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza