Papa Francis yatumije abakuriye Abepisikopi mu nama ku birego byo gusambanya abana

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatumije abayobozi bakuru muri Kiliziya, mu nama ikomeye iziga ku birego byo gusambanya abana bikomeje gushinjwa abapadiri n’abandi bihaye Imana.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe itangazamakuru i Vatican rivuga ko kuva ku wa 21-24 Gashyantare 2019, Papa azahura n’abayobozi b’Inama z’Abepisikopi hirya no hino ku Isi.

Itangazo riragira riti “Nyirubutungane Papa Francis nyuma yo kumva Inama y’Abakaridinali, yafashe umwanzuro wo gutumiza mu nama ba Perezida b’Inama y’Abepisikopi muri Kiliziya Gatolika, izibanda ku nsanganyamatsiko yo kurinda abana.”

CNN yatangaje ko iby’iyi nama bitangajwe mu gihe habura umunsi umwe ngo Papa Francis unengwa kutita kuri iki kibazo ahure na Karidinali Daniel DiNirdo ukuriye Inama y’Abepisikopi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu byo aba bombi bateganya kuganiraho harimo ikibazo cya Theodore McCarrick ushinjwa gusambanaya abana bigaga mu Iseminari n’umuhereza; uyu yahakanye ibyo ashinjwa ndetse muri Nyakanga ahitamo kwegura.

Ku rundi ruhande kandi Musenyeri Carlo Maria Viganò yatangije ubukangurambaga busaba abantu gusinya ibaruwa ihamagarira Papa Francis kwisobanura ku makuru avuga ko mu 2013 yamenyeshejwe ibya McCarrick ariko ntagire icyo abikoraho.

Iyi baruwa yashyizwe ku rubuga rw’abagore bari muri Kiliziya Gatolika ku wa 30 Kanama imaze gusinywa n’abasaga ibihumbi 44. Viganò yifuza ko Papa Francis yegura kuko yananiwe inshingano.

Raporo ya paji 900 iherutse gushyirwa hanze n’itsinda ry’abanyamategeko bo muri Leta ya Pennsylvania, ivuga ko kuva mu 1947 abapadiri basaga 300 basambanyije abana barenga 1000 bo muri Diyosezi esheshatu.

Si muri Amerika gusa havugwa ibyaha byo gufata abana ku ngufu byakozwe n’abapadiri, kuko no muri Australia byavuzwe cyane ndetse Musenyeri Philip Wilson aherutse gukatirwa igifungo cy’amezi 12 kubera guhishira abakoze ibi byaha.

Papa Francis yatumije abakuriye inama z'Abepiskopi ku Isi mu nama iziga ku byaha byo gusambanya abana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza