Papa Francis arashinjwa kwigisha amafuti muri Kiliziya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Nzeri 2017 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’inzobere n’abihayimana bagendera ku mahame ya kera, barashinja Papa Francis gutandukira amahame ya Kiliziya Gatolika no kuzana inyigisho zitajyanye n’imyemrerere y’iryo dini.

Aba bantu banditse ibaruwa iriho imikono 40 bayishyikiriza Papa tariki ya 11 Kanama uyu mwaka. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse nyuma y’iyo baruwa, bavuze ko ibaruwa yabo ivugira abihayimana benshi badafite uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo byabo.

Bashinja Papa Francis gushyigikira inyigisho zipfuye zitajyanye n’imyemerere ya Kiliziya, zirimo izijyanye n’abashakanye, Ukarisitiya n’imyitwarire. Iri tsinda ryavuze ko amategeko ya Kiliziya Gatolika abemerera kudaceceka igihe abashumba b’itorero bari kuyobya intama.

Banenga bivuye inyuma gahunda yazanywe na Papa Francis yo kwemerera guha isakaramentu ry’Ukarisitiya abagabo n’abagore batandukanye n’abo bari barashakanye ndetse n’abongeye gushaka bwa kabiri.

Bavuga ko iyo myemerere n’inyigisho ari agahomamunwa mu itorero no ku isi.
CNN yatangaje ko benshi mu basinye kuri iyo baruwa ari abagendera ku mahame ya kera basanzwe bariyomoye kuri Kiliziya Gatolika.

Umwaka ushize hari abakaridinali bane nabwo bandikiye Papa bamusaba ibisobanuro ku bibazo bisa n’ibyiri tsinda ryagaragaje. Ntacyo Papa yigeze abasubiza nkuko n’iyi baruwa ntacyo arasubiza abayanditse.

Mu banditse iyi baruwa nshya, nta n’umwe ufite umwanya ukomeye muri Kiliziya Gatolika. Urimo uzwi ni Musenyeri Bernard Fellay, Umuyobozi wa Sosiyete St Pius X wiyomoye kuri Kiliziya Gatolika ubwo yayoborwaga na Papa Yohani Paul II kubera ibibazo by’imyemerere.

Undi wasinye uzwi ni Ettore Gotti Tedeschi wahoze ari Perezida wa Banki y’i Vatican. Abashyigikiye Papa bavuga ko inyigisho n’imigenzereze ye bidahabanye n’imyemerere ya Kiliziya ahubwo ari uburyo bwo kubihuza n’ibibazo imiryango ihanganye nabyo muri iki gihe.

Papa Francis aravugwaho guhindura inyigisho za Kiliziya Gatolika akazijyanisha n’ibihe isi igihezemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza