Padiri Kambanda wayoboraga Caritas i Butare yitabye Imana azize impanuka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 Mata 2018 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Padiri Libère Kambanda wayoboraga Caritas ya Diyoseze ya Butare yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Ruhango mu ijoro ryo ku wa 16 Mata 2018.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyo mpanuka yabereye ahitwa i Kirengeri irimo abantu batatu barimo na Padiri Libère Kambanda waje kwitaba Imana, abandi barakomereka.

Padiri Eric Twizigiyimana wiganye na nyakwigendera yabwiye IGIHE ko bamenye iyo nkuru ibabaje ariko kugeza ubu ntibaramenya neza amazina yabo bandi bari kumwe nawe mu modoka.

Kambanda w’imyaka 34 y’amavuko yahawe ubupadiri mu 2011 arangije mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda; yavukiye muri Ntyazo muri Nyanza.

Uretse inshingano zo kuyobora Caritas ya Diyoseze ya Butare, ni nawe wari ushinzwe gukurikirana amavuriro ya Kiliziya Gatolika muri iyi Diyoseze.

Imodoka yahitanye ubuzima bwa Padiri Libère
Padiri Libère Kambanda yahawe ubupadiri mu 2011
Padiri Libère Kambanda yatabarutse azize impanuka y'imodoka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza