Nyarugenge: Abayisilamukazi biyemeje kwishyurira abagore batishoboye mituweli

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Kamena 2018 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Abayisilamukazi bibumbiye mu makoperative agera kuri 60 mu Karere ka Nyarugenge, batangiye ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga y’amafaranga yo kwishyurira bagenzi babo batishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Aba bayisilamukazi batangarije IGIHE ko batangije iki gikorwa ku wa 3 Kamena 2018, bagamije kuzamura umubare w’abafite mituweli kuko basanze hari bagenzi babo benshi batishoboye batabasha kwiyishyurira.

Umuyobozi w’abayisilamukazi muri Nyarugenge, Uwimbabazi Rehema, yagize ati “Mbere wasangaga twakira abantu batandukanye kandi benshi baheze ku Bitaro bya Muhima n’abaheze muri CHUK tukabateranyiriza amafaranga ku buryo wasangaga duhora mu cyuho cyo gutanga amafaranga menshi, bitewe n’imyumvire iba iri hasi.”

Yakomeje avuga ko bahisemo noneho gushakira abatishoboye imisanzu ya mituweli ku buryo batabura ubushobozi bwo kwivuza.

Yasobanuye ko ubukangurambaga ari ukwishyurira mituweli abagore bose, by’umwihariko b’abayisilamukazi bo muri Nyarugenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime, yemeza ko ubu bukangurambaga buzazamura umubare w’abaturage bafite ubushobozi bwo kwivuza mbere ya Nyakanga.

Ati “Icyo dukeneye ni ukugira ngo umuturage w’Akarere ka Nyarugenge yumve ko kwishyura mituweli mbere bimufasha kugira ngo atangire ukwezi kwa karindwi afite ubwisungane mu kwivuza kuko bisaba ukwezi kugira ngo byibuze ya karita ye ibashe kugira agaciro.”

Yongeyeho ko aba bayisilamukazi batangije ubu bukangurambaga mu gihe cyiza kuko bizatuma n’abandi banyarwanda bose baboneraho, bityo bifashe uturere twose kuzamurire rimwe umubare w’abishyuye.

Muri ububukangurambaga abayisilamukazi bakusanyije asaga 1,600,000 Frw ariko igikorwa kirakomeje ngo bayongere.

Abayisilamukazi mu gutangiza ubukangurambaga bwo kwishyurira bagenzi babo batishoboye mituweli
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime
Umuyobozi w’abayisilamukazi muri Nyarugenge, Uwimbabazi Rehema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza