Mufti w’u Rwanda yasabye Abayisilamu gutora neza bashyigikira ubuyobozi bwiza

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 4 Kanama 2017 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana, yasabye Abayisilamu bose bagejeje igihe cyo gutora kandi babyemerewe kwitabira amatora, bagatora neza ndetse bagakomeza no gushyigikira ubuyobozi bwiza muri gahunda nziza zigamije kubaka igihugu no kugiteza imbere.

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa Kane taliki ya 3 Kanama 2017, ubwo yari mu Karere ka Nyanza mu gikorwa cyateguwe n’idini ya Islam cyo gushimira Imana kubera ibyiza yabagejejeho ndetse no gusengera igihugu kugira ngo gikomeze kurangwamo ituze, umutekano n’amajyambere.

Sheikh Hitimana yagarutse kuri bimwe mu byiza igihugu cyagezeho birimo umutekano usesuye, iterambere no kuba Abayisilamu bisanzuye mu gihugu cyabo ntawe ukibahutaza; aboneraho umwanyo wo kubasaba gukomeza gushyigikira ubuyobozi bwiza muri gahunda zose zigamije guteza imbere igihugu.

Yagize ati “Abayisilamu icya mbere tubasaba ni ugukomeza gusenga Imana bayishima kandi bayisaba gukomeza kubungabunga igihugu cyacu, ndets no kubana neza n’abandi no gushyigikira ubuyobozi bwacu bwiza muri gahunda nziza bufite y’iterambere, ndetse no guharanira iteka kugira uruhare mu bikorwa bikorwa mu gihugu muri rusange”.

Mufti w’u Rwanda yasobanuye ko amahame ya Islam ari amahoro, ubworoherane no kwitwararika ndetse no kumenya ko abantu bose ari magirirane; abantu bose bakwiye kubana mu mahoro baharanira guteza imbere imibereho yabo n’iy’igihugu cyabo.

Abayisilamu bitabiriye icyo gikorwa mu buhamya bwabo bavuze ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyanrwanda yabahaye ubwizanzure n’umutekano bituma biteza imbere.

Hassina Mukakalisa yagize ati “Ubu mfite imyaka 50, mbere twarahezwaga nk’Abayisilamu nta bwisanure dufite ariko aho naboneye igihuvu cyiza nagiye kwiga Kaminuza muri 2010, ku buryo ubu ndi umukozi wa Leta, ni ibyo gushimira Imana ndetse n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu. Twaje gusengera igihugu cyacu kugira ngo Abanyarwanda bazatore neza umuyobozi mwiza kandi natwe twiyemeje gukomeza gukorera igihugu cyacu no kugiteza imbere turinda n’ibyagezweho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yashimye Islam ku gikorwa cyiza yateguye, avuga ko muri Nyanza bahafite ibikorwa byiza by’iterambere kandi ari abafatanyabikorwa beza muri gahunda nziza za Leta.

Yagize ati “Ibikorwa byiza by’idini ya Islam birahari hano muri Nyanza kandi ni byinshi, harimo gufasha abatishoboye, kubaha amazi meza, kuboroza inka, kubatangira umusanzu wa mituelle de Sante, ariko n’ibi bikorwa nko kuaka umusigiti mwiza nk’uyu, mashuri n’ibindi ni ibikorwa remezo bikomeye bitumam umujyi wa Nyanza urushaho kuba mwiza”.

Mu Karere ka Nyanza, Islam igira uruhare mu gufasha abatishoboye bose ititaye ku idini basengeramo, by’umwihariko abatuye mu gace ka ‘Mugandamure’ bubakiwe inzu, izishaje ziravugururwa, bazanirwa amazi meza, borozwa inka bahabwa n’amasuka yo guhinga.

Kuri ubu muri Mugandamure hari kubakwa umusigiti w’icyitegererezo n’amashuri hamwe n’isoko rya kijyambere bigizwemo uruhare na Islam.

Islama ivuga ko iterambere ryose rigerwaho ryashobotse kubera ubuyobozi bwiza bwiza bw’u Rwanda.

Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza