Kigali: Umuzungu wigisha Bibiliya mu muhanda yateye kwibazwaho

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Mutarama 2018 saa 04:46
Yasuwe :
3 0

Umugabo bivugwa ko akomoka mu Bwongereza akunze kuba ari mu Mujyi wa Kigali rwagati yigisha ijambo ry’Imana, abwira abahisi n’abagenzi, agatera bamwe kumwibazaho.

Uyu munyamahanga ukunze kuba ari hafi ya Kigali City Tower (KCT) kuva mu mezi ya mbere y’umwaka ushize, abamubona bamwibazaho bitewe n’uburyo aba ari gusoma Bibiliya, avugira hejuru kandi ntawe umwitayeho.

Aba asoma Bibiliya mu rurimi rw’Icyongereza, umwumvise bwa mbere arahagarara akamureba, akagenda.

Ntibyoroshye kumenya idini ry’uyu muzungu, n’ugerageje kumwegera ngo amuvugishe ntamwikiriza, akomeza kwisomera Bibiliya.

Manirakiza Jean Claude ucuruza amakarita ya telefone hafi ya KCT, yabwiye IGIHE ati “Twe kuko aba ari gusengera aho dukorera, akiza kuhasengera twagize ngo ni umusazi kubera uburyo aba ari gusakuriza abahisi n’abagenzi b’i Kigali kuko tutiyumvishaga ukuntu umuntu muzima ashobora kwirirwa ahantu umunsi wose asengera abatamwitayeho.”

Munezero Emile nawe ukorera mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Polisi izamukurikirane imenye aho aturuka kuko abantu nka bariya hari igihe baba bafite izindi gahunda zabo zabazanye batagenzwa na kamwe bakitwaza ibwirizabutumwa.”

Umubwirizabutumwa w’Umunyarwandakazi Mukamwiza Chantal, we avuga ko atiyumvisha ukuntu babujijwe gusengera mu nzira, uriya muzungu we agakomeza.

Yagize ati “Ubu koko tutabeshye hari umunyarwanda wajya gusengera mu mihanda y’i burayi nk’uko uyu abikora? Ahubwo nk’abanyamakuru muzatubarize uburyo twe babitubujije we bakamwihora kandi twese tuba tuvuga ijambo ry’Imana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Vuguziga Charles, yabwiye IGIHE ko uwo muzungu nawe agomba guhagarikwa kwigishiriza mu muhanda.

Yagize ati “Biriya byo gusengera mu nzira ntabwo byemewe. Nubwo ndi mu kiruhuko ariko ndaza kubwira ba DASSO bamufate nk’abandi bose, ntabwo akwiye kuba umwihariko.”

Yakomeje avuga ko bamubwiye ko uyu muzungu yashakanye n’Umunyarwandakazi ndetse bafitanye abana batatu.

Gitifu w’Umurenge wa Nyarugenge yashimangiye ko gusengera mu nzira bitemewe kuko ubyifuza abisabira uburenganzira, yemeza ko bagiye gusaba uwo muzungu agashinga urusengero rwe aho kugira ngo akomeze kubwiriza abahisi n’abagenzi bibereye mu zindi gahunda.

Umuzungu wigisha Bibiliya mu muhanda i Kigali yateye kwibazwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza