Kwamamaza

Iwawa : Abahoze ari inzererezi n’abanywi b’ibiyobyabwenge basaga 200 bakiriye agakiza

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 14:53' na Emma-Marie Umurerwa


Urubyiruko 240 rugororerwa Iwawa rwafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, nyuma y’igihe kirekire bari mu bubata bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ubuzererezi.

Inyigisho z’ijambo ry’Imana zihabwa urubyiruko rwajyanywe kugororerwa mu Kigo Ngororamuco giherereye Iwawa mu Karere ka Rutsiro zikomeje kwera imbuto nk’uko bitangazwa na Pasiteri Théogène Hakuzwumuremyi , ushinzwe gahunda y’uburezi bw’Abakuze muri ADEPR.

Ati “Guhera mu 2012, Itorero rya ADEPR rimaze kubatiza urubyiruko rugera ku 1382 harimo 240 babatijwe tariki 13 Kanama 2016. Ni umurimo utoroshye, dufashwamo n’Imana. Kugeza ubu urubyiruko rwinshi rumaze kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo, kuko bamenye ko ari we ushoboza umuntu kureka ibyaha n’ingeso mbi.”

Uretse kubigisha ijambo ry’Imana, itorero ADEPR ribigisha gusoma, kwandika no kubara, ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.

Yakomeje agira ati “Ubu dufite abiga gusoma, kwandika no kubara bagera kuri 1082, isuzuma twakoresheje muri iyi minsi 532 bangana na 85% batsinze neza. Ni ukuvuga ngo kubigisha ijambo ry’Imana bijyana no kubigisha ubundi bumenyi.”

Itorero rya ADEPR rifitanye amasezerano na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga akubiye mu bintu bitatu aribyo:kwita ku rubyiruko muri rusange mu gihugu hose, kwigisha urubyiruko rw’Iwawa gusoma , kwandika no kubara, hamwe no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Ku birebana no kubasubiza mu buzima busanzwe, Pasiteri Théogène avuga ko ADEPR ifasha urubyiruko rusoje amasomo yarwo Iwawa kubona imirimo bigendanye n’imyuga bize.

Abapasiteri mu gikorwa cyo kubatiza abizera bashya mu itorero rya ADEPR
Bamwe mu rubyiruko rugororerwa Iwawa bitabiriye umubatizo wa bagenzi babo
Bitegura kubatizwa
Umuhango wo kubatiza wabanjirijwe n'igitaramo cy'indirimbo zihimbaza Imana
Pasiteri Théogène Hakuzwumuremyi(wambaye ikote ry'umukara) niwe wigishije ijambo ry'Imana
Umwe mu bari bamaze kubatizwa akiva mu mazi menshi
Abasaga 240 bagororerwa Iwawa bakiriye agakiza

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved