Itorero ry’Abadiventisiti ryamaganye pasiteri wasezeranyije Umutare Gaby

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2017 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibyumweru bibiri Umutare Gaby akoze ubukwe, Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda ryahakanye ko ritigeze rimusezeranya ritangaza ko n’uwabikoze ritamutumye.

Umutare Gaby uzwi mu ndirimbo ’Mesa Kamwe’ yigaruriye imitima ya benshi, iyitwa ’Ayo Bavuga’, ’Ntunkangure’ n’izindi, yasezeraniye ahatari mu rusengero na Joyce Nzere ku itariki 16 Nyakanga 2017, imihango ibera i Kibagabaga ahitwa Black & White Kiberinka Hotel.

Uyu muhanzi n’umugore we Joyce Nzere, basezeranyijwe na Pasiteri Dr. Rusine Joshua wahoze mu Itorero ry’Abadiventisiti akaza kurivamo ku mpamvu zitandukanye akaba umushumba wigenga.

Dr.Rusine Joshua, ni pasiteri wigenga yahoze mu Itorero ry’Abadiventisiti aza kurivamo ku mpamvu zitandukanye. Aheruka gutangariza IGIHE ko ari umushumba ‘utagendera ku mahame y’idini ahubwo uyoborwa na Bibiliya’ ari nayo mpamvu avuga ko yasezeranya abageni bangiwe n’idini nk’ikimenyetso cy’uko ahamanya n’ibyo bakoze.

Abakurikirana bamwibuka cyane mu nkuru zavuzwe Knowless yarushinze na Ishimwe Clement muri Kanama 2016. Icyo gihe yahamije ko yabibakoreye yarengeje amaso ibyo Itorero ry’Abadiventisiti ryanze kuko ngo byaba ari ukubangamira abakundanye.

Itangazo ryasinyweho n’Umuyobozi ushinzwe Itumanaho mu itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, Onesphore Yadusoneye, ryemeza ko ubukwe bwa Umutare Gaby na Joyce Nzere ’uwabusezeranyije yabikoze ku giti cye’ bikaba bitagomba kwitirirwa iryo torero.

Amahame y’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi ku birebana no gusezeranya ubukwe bwemewe avuga ko ‘bibera mu rusengero rwerejwe uwo muhango kandi mbere y’uko buba bukarangwa inshuro eshanu imbere y’abizera b’iryo Torero ndetse bugasezeranywa n’umupasiteri ubifitiye ububasha.’

Yadusoneye yakomeje agira ati “ Ubwo bukwe uwabusezeranyije yabikoze ku giti cye bityo ntibigomba kwitirirwa Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda.”

Dr. Rusine Joshua we ahamya ko ari umushumba ‘utagendera ku mahame y’idini ahubwo uyoborwa na Bibiliya’ ari na yo mpamvu avuga ko yemera gusezeranya abageni bangiwe n’idini nk’ikimenyetso cy’uko ahamanya n’ibyo bakoze.

Nyuma yo gushyingira Knowless na Clement ntibigweho rumwe, icyo gihe yagize ati “Sinjye wabasezeranyije nibo bisezeranyije, ubwo umwe yemereraga undi kumubera umugabo na we akamubera umugore[...] Ubundi iyo umukobwa amaze kwemerera umuhungu ko bazabana baba bagiranye isezerano aba abaye umugore we.”

Umutare Gaby yabajijwe na IGIHE ku birebana n’aya makuru, avuga ko adashobora gusubiza ibibazo byose abibazwaho kuko muri iki gihe atagishaka kuvugana n’itangazamakuru mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Nubwo amakuru y’ubukwe bw’aba bombi n’imibanire hagati yabo byakunze kugirwa ibanga, bivugwa ko Umutare Gaby n’uyu munyarwandakazi bazajya gutura muri Australia, aho Joyce Nzere asanzwe atuye mu gace kitwa Goulburn muri New South Wales. Yiga ibijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza ya Canberra.

Umutare Gaby, ubusanzwe witwa Nikuze Gabriel, yatangiye kuririmba ku giti cye muri 2014, amenyekanye mu myaka itatu ishize biturutse ku kugaragaza imbaraga mu buryo bwihariye. Yakoze umuziki mu njyana zinyuranye zirimo Afrozouk, Afrofusion, Afropop, Zouk, RnB n’izindi.

Umutare Gaby na Nzere Joyce basezeranyijwe na Pasiteri Dr. Rusine wabikoreye Knowless na Clement
Uwasezeranyije Umutare n'umugore we avuga ko isezerano ari irya babiri
Ubukwe bw'aba bombi bwabereye hanze y'itorero
Bivugwa ko Umutare Gaby n'umugore we bazajya kubana mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza