Itorero Inkuru Nziza ryisubiyeho ku cyemezo cyo gusaba Umwongereza Pete ibisobanuro bijyanye n’ibyo akora

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 29 Mutarama 2018 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Itorero Inkuru Nziza bwandikiye umuterankunga waryo Pete Andrews bwasohoye mu nzu umwaka ushize, bumubwira ko ahawe ikaze muri iri Torero kandi ko ibyabaye atabyitaho.

Mu Ukwakira 2017 ubuyobozi bw’Itorero Inkuru nziza ni bwo bwasabye ibisobanuro Umwongereza Pete Andrews bijyanye n’ibyo akora, biteza impagarara banamusohora mu nzu, none bwamwandikiye bumubwira ko akomeza imirimo yakoraga atitaye ku byabaye.

Iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi yashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Ngaboyisonga Théoneste.

Iragira iti “Igihe wari i Kigali mu Rwanda habayeho ikibazo kitashoboraga kuba kinini mu bantu bakorera Imana.Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Pasiteri Alfred yakwandikiye ibaruwa itangaje yatumye uva mu nzu y’itorero mu buryo butagushimishije. Niyo mpamvu nifuzaga kugusaba ko wihangana ntubyiteho, kandi nk’umuvandimwe nkagusaba ko ugaruka mu Rwanda ugakomeza gukoresha uwo mutungo nk’uko bisanzwe kuko icyizere tugufitiye kitigeze gihinduka kandi ntikizanigera gihinduka. Reka twizere ko uzagaruka tukaganira byinshi ku bibazo bishobora kurogoya umurimo w’Imana.”

Kwivuguruza ku buyobozi bw’Itorero Inkuru Nziza

Nubwo yashyize umukono kuri iyi baruwa mu kiganiro yagiranye na IGIHE tariki ya 30 Ugushyingo 2017, Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Ngaboyisonga Théoneste, yari yavuze ko hari icyo bagaya Pete kandi agomba gutanga ibisobanuro by’ibyo akora.

Icyo gihe yagize ati “Hari icyo tumushima hari n’icyo tumugaya. Gufasha imfubyi n’abapfakazi bigenda neza ariko ku cyo kubaka insengero n’uburyo bw’icapiro ryacu amafaranga, inkunga abinyuza mu maboko y’abantu ku giti cyabo. Ntabwo dushobora kumenya ngo urusengero rwubatse muri ubu buryo, araza akanyura ku bo akorana n’abo tukabona yubatse urusengero.”

Yarakomeje ati “Mu nzu yacu idufasha gucapa inyigisho z’ivugabutumwa ntabwo dushobora kumenya ngo hinjiye aya n’aya ni we bakorana ku giti cye.

“Pete afasha uwo ashatse”

Yarakomeje ati“Tumaranye imyaka myinshi ni byo turabizi ariko twebwe uyu munsi turavuga ngo turimo gukorana dute? Nta gipapuro na kimwe twabonye igihe twahabwaga imirimo kigaragaza imikoranire yacu na we. We ni ukuza mu buryo bwa gicuti agafasha uwo ashatse uwo adashatse ntamufashe[…]ariko turumva twagirana amasezerano ngo tumenye n’abo bana afasha ese azabafasha kugeza ryari?”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Pete Andrews ukorana n’Itorero Inkuru Nziza kuva mu 1987, yavuze ko yakiriye neza urwandiko ubuyobozi bw’Itorero Inkuru nziza bwamwandikiye.

Yagize ati “Ntabwo banyandikiye bansaba imbabazi ahubwo banyandikiye bansaba ko twakomeza gukorana kandi turakorana neza nta kibazo.”

Ngaboyisonga Theoneste, Umuyobozi w'Itorero Inkuru Nziza
Pete Andrews, Umwongereza wari umuterankunga w'Itorero Inkuru Nziza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza