Islam mu Rwanda yahize kubaka vuba kaminuza ya kiyisilamu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwihaye intego ko mu myaka itanu iri imbere buzaba bumaze kugira kaminuza ya kiyisilamu mu kwigira bateza imbere uburezi mu idini ryabo.

Ibi byatangajwe ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2017 n’Umuyobozi wa RMC, Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, mu nama rusange yahuje abayisilamu bavuga rikijyana bareberaga hamwe uko bakomeza kubaka ibikorwa by’iterambere rirambye biteza imbere uyu muryango.

Abayisilamu biyemeje ko bagiye kongera ibikorwaremezo bigendanye n’igihe birimo amashuri, amavuriro, inzu mberabyombi, imisigiti n’ibindi bikorwa byateza imbere umuryango w’abayisilamu.

Aganira na IGIHE, Mfuti Sheikh Hitimana Salim yagize ati “Twateranye muri gahunda yo kwigira n’uruhare rwa buri wese n’inkunga yatanga kurira ngo dukomeze guteza imbere umuryango wacu; ubu dufite ibigo by’amashuri yisumbuye 11, iby’abanza birindwi n’ibigonderabuzima bine ariko turifuza ko Imana nidufasha nko mu myaka itanu ko twaba tumaze kugira kamuniza ya kiyisilamu.”

Yashimangiye ko iyi nama ari imbaratso ikomeye cyane kuko ibyayivuyemo bizagezwa no ku bandi bayisilamu, cyane cyane ko biyemeje kwimakaza gukorera mu mucyo no gusangira amakuru n’abayisilamu bose ku buzima bwa buri munsi bwa RMC.

Umuyisilamukazi Mukarubega Zulfat yavuze ko nk’abagore bishimiye cyane ko batumiwe mu nama igamije kwigira hamwe icyateza imbere idini.

Yagize ati “Twabyishimitye cyane nk’abagore kuko ibyo turimo biri kuganisha ku iterambere ry’igihugu cyacu, by’umwihariko ku idini yacu kubera ko mu butegetsi bwa kera wasanga twe abayisilamu tutarumvwagwa.”

Yakomeje avuga ko nk’abayisilamukazi bishimiye ko ubu basigaye bahabwa umwanya wo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko no muri Islam bitandukanye no mu bihe bya kera.

Abayisilamu bahuriye mu nama bakusanyije inkunga y’amafaranga miliyoni 16 azakoreshwa mu kugura ibikoresho bitandukanye kugira ngo ibikorwaremezo bubatse mu bice bitandukanye by’igihugu bitangire birimo n’ivuriro riri mu Karere ka Rwamagana.

Mfuti Sheikh Hitimana Salim
Abayisilamukazi bishimira ko bahawe ijambo
Umuvugizi wa RMC, Sheikh Sindayigaya Musa
Abavuga rikijyana muri Islam bitabiriye inama yiga ku iterambere rya RMC
Uko umusigiti wo kuri ONATRACOM ugiye guhindurwa
Umuyisilamukazi Mukarubega Zulfat

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza