Ni iyihe sano iri hagati ya Bibiliya na Korowani?

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 Ukwakira 2016 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

Abakirisitu cyangwa Abayisilamu bakunze kwibaza igitabo gikunzwe kurusha ibindi kimwe n’isano Bibiliya yaba ifitanye na Korowani(Coran).

Nubwo bimeze bityo, inyandiko nyinshi zigaragaza ko Bibiliya ari cyo gitabo kigurwa ndetse kigasomwa na benshi ku Isi bashobora kuba abasaga kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi nzima.

Ibi bituma abakirisitu bayiha agaciro gakomeye bakavuga ko amagambo ayanditsemo ari umutsima utunga ubugingo.

Korowani igwa mu ntege Bibiliya mu gusomwa cyane kandi abayoboke b’idini ya Islam na bo bayiha ubudahangarwa bukomeye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Padiri Cyrille Uwizeye, Umuyobozi wungirije wa Societe Biblique, hamwe na Imamu w’Umujyi wa Kigali Sheikh, Sindayigaya Musa, basobanuye agaciro k’ibi bitabo ndetse n’isano bifitanye.

N’iki Bibiliya ihuje na Korowani?

Padiri Cyrille Uwizeye, ubarizwa muri Paruwase ya Byimana, yemeje ko Bibiliya na Korowani bifitanye isano ndetse ko bifite n’icyo bitandukaniyeho.

Yagize ati “Ikintu gikomeye bihuriyeho ni uko byombi ari ibitabo bitagatifu abantu basangamo ubutumwa bagezwaho n’Imana, kandi ubwo butumwa bukabafasha kumenya uko bitwara mu buzima bwa buri munsi. »

Yongeyeho ko ibi bitabo uko ari bibiri ari byo bisomwa kurusha ibindi ngo kuko nka Korowani ishobora kuba isoma na 1/5 cy’abantu batuye Isi, Bibiliya yo igasomwa n’abarenze abo cyane cyane ko ari cyo gitabo cya mbere gisomwa n’abantu benshi ku Isi.

Ikindi kandi mu bitabo byombi hagaragaramo imirongo ivuga ku mateka ya Yesu (Isa), Aburahamu ( Ibrahim), Bikiramariya ( Mariyam), Yozefu (Yousuf) n’ibindi.

Aho Bibiliya na Korowani bitandukaniye

Bibiliya, ni ijambo rikomoka mu kigereki ‘ta biblia’ bisobanura ibitabo byinshi bikoze igitabo kimwe, mu gihe Korowani ari ijambo ryo mu cyarabu rivuga “ Ibisomwa bitagatifu” uretse ko igisobanuro nyacyo cyaryo risobanura ubutumwa bw’Imana cyangwa amagambo yayo.

Imamu w’Umujyi wa Kigali Sheikh, Sindayigaya Musa we, yemeza ko Korowani ari igitabo gitagatifu cy’Imana cyahishuriwe Intumwa Muhammad ifite imyaka 40 ibinyujije ku mu malayika wayo Jibril cyangwa se Gabriel, ahagana mu mwaka wa 611 nyuma y’ivuka rya Yezu.

Bibiliya igizwe n’ibitabo byinshi bigabanyijemo imitwe cyangwa ibice na ho Korowani ikagirwa n’ibyo bita ’Sura’ twagereranya n’imitwe na ’Aya’ twagereranya n’imirongo muri Bibiliya.Korowani igizwe n’amasura(sourates)114 n’imirongo 6 236.

Bibiliya ikoreshwa n’Abaporotesitanti(Canon Protestant) igizwe n’ibitabo 66, birimo 39 by’Isezerano rya kera na 27 by’Isezerano rishya.

Ni mu gihe Bibiliya ikoreshwa nabayoboke b’idini y’Abagatolika(Canon Catholique) igizwe n’ibitabo 46 by’isezerano rya kera na 27 by’irishya, na ho ikoreshwa n’aba orthodoxe igizwe na 51 hakiyongeraho imigereka mu isezerano rya kera na 27 by’isezerano rishya.

Sheikh Musa Sindayigaya anashimangira ko ubutumwa bukubiye muri Korowani bwagenewe abatuye Isi bose ndetse ko Bibiliya yahishuriwe Intwamwa Isa (yesu) ubutumwa buyikubiyemo bukaba bwaraje bugenewe ubwoko bw’Abayahudi.

Padiri Cyrille we yagize ati «Itandukaniro rya mbere ni igihe ibyo bitabo byandikiwe. Bibiliya ni yo yabanje kwandikwa, Korowani yandikwa nyuma. Hari ukuntu rero Korowani ishobora kuba yarakoresheje ibintu bimwe na bimwe bikomoka muri Bibiliya. Ikindi Bibiliya yanditswe ibinyejana 10. »

Akomeza avuga kandi ko ibi bitabo bitagatifu bifite ikindi bitandukaniyeho, hashingiwe ku babyanditse. Korowani igahamya ko ikomoka ku Mana gusa, mu gihe Bibiliya yo yanditswe n’abantu Imana yahumekeyemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza