Insengero zirenga 200 zimaze gufungwa mu turere tubiri i Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Ubugenzuzi bw’ahakorera insengero mu Mujyi wa Kigali burarimbanyije ariko mu minsi ibiri ishize izigera kuri 203 zimaze gufungwa mu Karere ka Gasabo na Nyarugenge.

Ubugenzuzi buri kureba imiterere y’insengero, niba aho zikorera hemewe hatagenewe inzu zo guturwamo ngo zisakurize abaturage; kuba zitubakishije shitingi cyangwa amabati ku nkuta; kuba zifite ubwiherero buhagije; kuba zifite parking ihagije y’imodoka; kuba byibuze urusengero ruri ku buso bwa hegitari; kuba insengero zifite uburyo bwo gufata amazi ava ku bisenge; ikindi kandi amatorero cyangwa amadini ahasengera akaba afite icyangombwa kiyemerera gukora.

By’umwihariko iyi gahunda yo kugenzura ubuziranenge bw’insengero yatangiye ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare 2018, nyuma y’inama amadini n’amatorero yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB).

Muri raporo IGIHE yamaze kumenya ni uko kuva hatangira iyi gahunda muri Nyarugenge na Gasabo hamaze gusurwa insengero 480, hafungwa 203 zitujuje ibisabwa.

Mu Karere ka Gasabo hasuwe insengero 369 bafungwa 129 mu gihe muri Karere ka Nyarugenge basoje iki gikorwa hagenzuwe insegero 111 hafungwa 74, ahanini zizize isuku nke.

Uhagarariye ihuriro ry’amatorero n’amadini mu Karere ka Gasabo, Rev. Pasiteri Ruyenzi Erneste yabwiye IGIHE ko iyi mibare y’insengero zafunzwe ari iy’agateganyo kuko igikorwa gikomeje.

Yagize ati “Raporo nari mfite igaragaza ko hasuwe insengero 369 ndetse muri izo bari bamaze gufunga izigera kuri 129 ariko ni iby’agateganyo kuko igikorwa kigikomeje.”

Uretse insengero z’abakirisitu, ubugenzuzi ntibwasize n’imisigiti yo muri Islam; hafunzwe imisigiti ibiri yo mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge.

Imibare y’insengero amagana zimaze gufungwa ariko igikorwa kirakomeje i Kigali kandi ntiharamenyekana uko bihagaze mu Karere ka Kicukiro.

Kiliziya ya Centrale ya Batsinda muri Paruwasi Gatolika yafunzwe izira kutagira ubuziranenge
Icyumba cy'amasengesho cyafunzwe muri Gasabo
Ku munsi wa mbere i Kimironko muri Gasabo hafunzwe insengero 14 zirimo izubakishije shitingi
Abakirisitu muri rumwe mu nsengero zafunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza