Kwamamaza

Inkomoko y’inyito Yezu na Yesu muri Bibiliya

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 19:13' na Emma-Marie Umurerwa


Haba muri Bibiliya Ntagatifu ikoreshwa n’Abagatulika na Bibiliya Yera ikoreshwa n’Abaporotesitanti hari amagambo usanga adahura. Urugero ni aho usanga hamwe handitse Yezu ahandi ari Yesu.

Ibisobanuro by’aya mazina ubwabyo ni bimwe ariko itandukaniro mu myandikire yayo ngo yaba ikomoka ku makimbirane yabaye hagati y’Abagatulika n’Abaporotestanti.

Ni mu gihe bamwe mu bemera ndetse n’abasoma Bibiliya, bibaza impamvu muri izi Bibiliya aya mazina atandukana mu myandikire kandi uwo bavuga ari umwe ndetse n’ibyo yakoze ari bimwe.

Mu gushaka kumenya intandaro yo gutandukanya izi nyito, Rev. Canon Emmanuel Kayijuka, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yasobanuye ko bifite inkomoko ku bwumvikane bucye hagati y’Abagatulika n’Abaporotesitanti.

Yagize ati “Yezu na Yesu byaje cya gihe Abagatulika n’Abaporotesitanti bari bafite ibyo bapfa, icyo gihe byari bifite agaciro kabyo mu kwicamo ibice, ntabwo byari bigamije kubaka. Byatewe n’ubwumvikane bucye bwari hagati y’ayo madini yombi.”

Bifitanye isano kandi n’indimi abamisiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda bavuga nk’uko Kayijuka yakomeje abitangaza.Yavuze ko abageze mu Rwanda bwa mbere ari Abagatulika, baje bakoresha cyane ururimi rw’Igifaransa, mu Kinyarwanda bahitamo ‘Yezu’ hanyuma Abaporotestanti bo baje bakoresha cyane ururimi rw’Igiswahili bafata ‘Yesu’.

Ati “Icyo gihe hariho guhangana kw’Abagatulika n’Abaporotesitani umwe ashaka gukoresha ijambo undi atakoresheje. Ubu rero turashima Imana ko habayeho gufatanya no kumvikana, umugatulika ashobora kuvuga Yesu, umuporotestanti akavuga ‘Yezu’ kuko dufite na Bibiliya Ijambo ry’Imana duhuriyeho.Muri iyo Bibiliya amatorero hamwe na Kiliziya Gatulika bahisemo gukoresha ‘Yezu’ nk’izina bahuriyeho na Kirisito nk’imyandikire ikomoka muri Bibiliya Yera.”

Akomeza avuga ko ikibazo abantu bafite atari inyito ahubwo icy’ingenzi ngo ni icyo Yesu Kirisito/Yezu Kirisitu yakoze mu bugingo bwabo.

Pasiteri Gasare Michel, Umuyobozi ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa by’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, akaba n’umwe mu bagira uruhare rwo guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda avuga ko nta wukwiye guterwa ikibazo n’izi nyito mu gihe zose zivuga ku muntu umwe.

Yagize ati “Yezu Kirisitu na Yesu Kirisito ni umuntu umwe uba avugwa, ariko imivugire ikaba yatandukana bitewe n’umuntu uri gutanga inyigisho. Uretse no muri Bibiliya no mu buzima busanzwe hari amagambo avuga ikintu kimwe ariko atavugwa kimwe, ibi rero si ikibazo.”

Pasiteri Gasare yakomeje avuga ko uretse amagambo amwe n’amwe adahuye muri Bibiliya n’ibitabo amadini atandukanye akoresha bidahuye, ibi bigaterwa ahanini n’ibyo idini rimwe ryemera irindi ntiribyemere. Ariko kandi ngo byarakosowe muri Bibiliya Ijambo ry’Imana abaporotestanti n’abaporotesitanti bahuriyeho.

Bibiliya yashyizwe mu Kinyarwanda bwa mbere mu 1914, icyo gihe hasohotse ubutumwa bwiza uko ari bune(Matayo, Mariko, Luka na Yohana) mu 1937 ni bwo isezerano rishya ryari rirangiye, 1957 ni bwo yiswe Bibiliya Yera kuko yari yuzuye. Ibi bikaba byarakozwe n’amatorero yishyize hamwe.

Mu 1990 nibwo hasohotse Bibiliya Ntagatifu ikoreshwa muri Kiliziya Gatulika, mu 2005 hasohoka Bibiliya Ijambo ry’Imana. Umurimo wo gushyira Bibiliya mu Kinyarwanda umara imyaka myinshi ukorwa n’amatorero ndetse na Kiliziya byishyize hamwe, bikaba bisaba ubuhanga n’ubushobozi bw’amafaranga.

Ibikorwa byo kurwanya no kwitandukanya n’imyigishirize ya Kiliziya Gatulika byatangiye ahagana mu kinyejana cya 14. Byaje gukwira u Burayi bwose mu kinyejana cya 15 n’icya 15 bigera aho ibihugu byinshi by’Abaporotesitanti nk’u Bwongereza, u Budage, Amerika,Canada birwanya Papa n’imihango y’iri dini ahagana mu kinyejana cya 20.

Bibiliya Ijambo ry'Imana Abagatulika n'Abaporotesitanti bahuriyeho

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved