Impamvu umusenyeri witabye Imana ashyingurwa mu kiliziya

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 01:12
Yasuwe :
4 0

Kiliziya Gatolika iha agaciro gakomeye umwepiskopi kugeza aho iyo yitabye Imana atajyanwa mu irimbi, ashyingurwa muri Katedarali.

Kugeza ubu mu Rwanda Katedarali ya Gikongoro, Ruhengeri, Nyundo, Kibungo, Butare na Bazilika ya Kabgayi, ni zo zishyinguyemo abasenyeri baziyoboye ariko kiliziya iri mu myiteguro yo gushyingura Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wari Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu witabye Imana ku wa 11 Werurwe 2018.

Mu kiganiro na IGIHE, Umwepisiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Harorimana Visenti, yasobanuye ko ubundi muri Kiliziya Gatolika ibikorwa byose bijyanye n’imihango biba biteganyijwe mu gitabo cy’amategeko agenga kiliziya cyitwa ‘Droit Canon’.

Iki gitabo giteganya uko imihango yo gushyingura igenda muri rusange ariko yagera mu gushyingura umwepiskopi, ingingo ya 1178 ikavuga ko imihango ibera muri katedarali ye kereka iyo we ubwe yihitiyemo indi kiliziya.

Iyo bigeze ku buryo imihango nyirizina igenda, Musenyeri Harorimana avuga ko hari ikindi gitabo gitenganya uko bikorwa cyitwa ‘Ceremonial des Evêques’.

Muri iki gitabo harimo amabwiriza agenga imyifatire, uko abantu bagomba kwitwara iyo umwepiskopi yitabye Imana, n’uko bagomba kubigenza mu gihe bamushyingura. Hari n’aho kivuga ku bijyanye n’iyo umwepiskopi arwaye, iyo arembye, iyo yitabye Imana.

Akomeza avuga ko ayo mabwiriza mu ngingo yayo ya 1164 ivuga ko umubiri w’umwepiskopi witabye Imana ushyingurwa muri katedarali ya diyosezi ye.

Yagize ati “Ubundi katedarali ni kiliziya y’umwepiskopi wa diyosezi, gushyigurwa aho ngaho bigaragaza ubumwe bukomeye, igihango aba afitanye na diyosezi ye, kandi iyo kiliziya katedarali ikaba ari ikimenyetso gifatika kigaragaza ubwo bumwe bigomba kuranga umwepiskopi n’imbaga yaragijwe.”

Iyo apfuye yari yareguye ashyingurwa muri katedarali ya diyosezi yayoboye bwa nyuma kereka iyo ubwe yabigennye ukundi.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri anavuga ko akenshi umwepiskopi iyo yabonye igihe cyo kubyitegura agenda yereka abantu akavuga ati ‘nintabaruka muzanshyingure nk’aha’, iyo atabivuze abantu bareba ahandi hakwiriye hatabuza abantu gukomeza gukoresha kiliziya neza.

Uretse gushyingura umwepiskopi muri kiliziya, amategeko ya kiliziya anagena uburyo bamwambika

Mgr Harorimana yagize ati “Bateganya byinshi mu bijyanye n’uko bamwandika bagiye kumushyira mu isanduku, bamwambika imyambaro ye n’ibimenyetso yambaraga ndetse byose bikaba bigaragara ko ari umwepiskopi.”

Inkoni y’ubushumba yo ntabwo bayishyiramo ahubwo ibikwa ahantu habugenewe, bakazajya bayimwibukiraho cyangwa hakabaho n’ubwo izanakoreshwa n’umwepiskopi mushya.

Mgr Harorimana avuga ko ku mva y’umwepiskopi hashyirwaho ibimenyetso bigamije kuyiha agaciro birimo umusaraba, amazina ye, igihe yavukiye n’itariki yatabarukiyeho, hari n’aho bashyirwaho intego ye ya gishumba n’ibindi.

Na Papa nk’Umwepiskopi wa Roma, iyo atabarutse na we ashyingurwa mu buryo abandi bepiskopi bashyingurwamo, gusa we hazaho undi mwihariko kuko aba ari we Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose.

Mu muco nyarwanda abantu batinya imva cyangwa umurambo ariko Mgr Harorimana avuga ko ivanjiri hari aho igera igatanga ibisobanuro by’urupfu rw’umuntu, umukiristu akaba azi ko uwe wapfuye aho ashyinguye hatagomba kumutera ubwoba.

Yagize ati “Nta mukiristu bitera ubwoba kuba muri katedarali haba hashyinguye umwepiskopi, ahubwo ahenshi usanga banahegera, banazirikana ubutumwa yanasohoje muri diyosezi, bagashimira Imana kubera ibyiza yamushoboje, bakanamusabira kugira ngo na nyagasani amwakire mu be.”

Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène azashyingurwa ku wa 16 Werurwe 2018.

Batangiye gutegura ahazashyingurwa Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène (Ifoto/KT)

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza