Ihuriro ry’amatorero y’abavutse bwa kabiri ryimitse umuyobozi mukuru

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 Kanama 2016 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Ihuriro Fobacor rigizwe n’amatorero y’abavutse ubwa kabiri akorera mu Rwanda (Forum of Born Again churches and Organisations in Rwanda) ryashyizeho umuyobozi mushya Rev Joel Sengoga wasimbuye Rev Dr Charles Mugisha wari umaze imyaka 6 ku buyobozi.

Umuhango wo guhererekanya ubuyobozi muri Fobacor, wabaye tariki 26 Kanama 2016 ubera Hilltop i Remera mu gikorwa cyitabiriwe n’abapasiteri b’amatorero atandukanye ndetse bakaba bari batumiye Musenyeri Birindabagabo Alex umuyobozi mukuru wa Peace Plan akaba n’umuyobozi wa Angilikani Diyoseze ya Gahini.

Abayobozi bashya ba Fobacor batorewe kuyobora manda y’imyaka itatu hari Rev Joel Sengoga wabaye umuyobozi mukuru,Pastor Kamanzi Theophile (umuyobozi wungirije) na Pastor Twagirayezu Patrick (umunyamabanga mukuru).

Abandi bari muri iyo komite hari Gatete Geofrey, Bishop Dr Fidele Masengo, Ev Sebakara Sandrali na Dr Immaculee.

Muri uwo muhango wo kwimika abayobozi bashya ba Fobacor ihuriro ryashinzwe muri 2002, hari abayobozi b’amatorero ya Gikristo atandukanye abarizwa muri iryo huriro. Amwe mu matorero yari ahagarariwe hari: Restoration church, Bethesda Holy church, New Life Bible church, Foursquare Gospel church, Healing centre, Omega church n’ayandi asaga 40.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Vincent Munyeshyaka, ifite amadini n’amatorero mu nshingano zayo, yari umushyitsi mukuru. Yasabye abatowe n’abandi bose bagize Fobacor gusenyera umugozi umwe, bagaharanira ubumwe bw’abanyarwanda bakirinda amacakubiri ariko cyane cyane bagakomeza kubungabunga umutekano.

Dr Charles Mugisha na Joel Sengoga wamusimbuye

Mu kiganiro na IGIHE Rev Joel Sengoga yavuze ko mu nshingano nshya yahawe, azakomeza kubakira ku byari bimaze kugerwaho na cyane ko muri manda icyuye igihe yari asanzwe ari umujyanama.

Yavuze ko bazakomeza kuba mu bumwe bagasengera igihugu n’itorero rya Kristo nkuko basanzwe babikora, ati “Nk’abantu basenga dufite umukoro wo gusengera u Rwanda kandi tuzabikomeza”

Komite nshya n'icyuye igihe basengewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza