Kwamamaza

Gusezeranya umugeni utwite ni uguhesha ubusambanyi agaciro-Apôtre Joshua Masasu

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 11:21' na Emma-Marie Umurerwa


Umushumba w’Itorero Restoration Church ku Isi, Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu, avuga ko gusezeranya umugeni utwite ari umwanda, kandi ko isezerano ari irya babiri ridakwiye kuzamo uwa gatatu.

Mu matorero amwe n’amwe bafata gusezeranya umugeni utwite nk’ikizira, ndetse hari n’aho babanza gupima umukobwa ngo barebe ko adatwite, mu gihe hari n’andi matorero abifata nk’ibisanzwe.

Muri uku kwezi, Apôtre Joshua Masasu, aherutse kuvuga ko gusezeranya umugeni utwite Bibiliya itabyemera. Ati « Gusezeranya umugeni utwite ntibyemewe rwose, igihango ni babiri bagikora si batatu; iyo habayemo inda ubwo ni batatu kandi nta muntu usezeranya abantu batatu. Ikindi kubasezeranya ni uguhesha ubusambanyi agaciro, kuko Bibiliya iravuga ngo gushakana kwera kubahwe na bose. Ibintu byagiyemo umwanda oya njye ndumva ari umwanda. »

Akomeza avuga ko uwiyunga na maraya aba abaye umubiri umwe na yo kandi ko ku bwe umusore n’inkumi badakwiye kwifuza ko babasezeranya batwite ahubwo bakwiye kubanza bakabyara, nyuma bakazaza bagasabirwa umugisha n’abakozi b’Imana.

Ati «Guhuza ibitsina mutari mu rushako ni ubumaraya, ni ubusambanyi, ari umuhungu ari umukobwa igihe basambanye baba babaye ba maraya, rero ntabwo duha maraya umugisha ahubwo tumusunikira kwihana no guhindukira bakazamuha umugisha awukwiriye yera atunganye. Igihe mwakoze ibintu mutari mu rushako muba musambanye. »

‘Umukozi w’Imana ubana n’umugore we batarasezeranye ni abasambanyi’

Apôtre Masasu yakomoje no ku bashumba b’amatorero babana n’abagore batasezeranye, agira ati «Umukozi w’Imana ubana n’umugore we batarasezeranye ubwo ni ubusambanyi. Sinumva ikibazo cyatuma umukozi w’Imana abana n’umugore mu busambanyi [ …] yabuze iki ngo akore umurimo w’Imana mu isuku ? »

Apôtre Masasu avuga ko umugeni ashushanya Itorero rya Kiristo, bityo ngo agomba kuba adafite ikizinga nk’uko Itorero rigomba guhora ari iryera imbere ya Yesu Kiristo.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved