Bishop Rugagi yagereranyije kasho asohotsemo nk’ingando

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 Werurwe 2018 saa 09:12
Yasuwe :
1 0

Umuyobozi wa Redeemed Gospel Church Rwanda, Bishop Rugagi, yaciye amarenga ku bihe amazemo iminsi akurikiranyweho icyaha cyo ‘gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko’, afunze, abigereranya n’ingando.

Inkuru y’ifungurwa rya Bishop Rugagi n’abo bari bafunganywe yavuzwe cyane ku wa 15 Werurwe 2018; kuri uyu wa Mbere yagaragaye mu ruhame mu muhango wo gusezera ku mubyeyi wa Jules Sentore.

Bishop Rugagi wayoboye isengesho ryo gusezera kuri uyu mubyeyi, yakomoje ku ifungwa rye arigereranya nk’ingando, avuga ko nubwo atabashije gusura umubyeyi wa Sentore ubwo yari arwaye, yishimira ko Imana yamushoboje kwifatanya n’abandi kumusezeraho.

Yagize ati "Amakuru yo kurwara kwa Fanny nayamenye umunsi umwe, nagombaga no kumugeraho, nifuje kumusura, yari ari ariho ariko sinabashije kuboneka nari ndi ahantu mu ngando." Byasekeje bamwe, arakomeza ati "Yego, hari ingando nari ndimo bituma ntashobozwa kuhagera."

Yongeyeho ati "Bibiliya iravuga ngo ’byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza.’ Imana yashimye ko ingando nyirangiza hanyuma uyu munsi nze kumuherekeza hamwe n’abandi n’inshuti n’imiryango. Ingando yarangiye mu cyumweru cyashize [...] Ndashima Imana ko itashimye ko baherekeza ntahari."

Abantu hirya hino batangiye kujujura, bongorerana kuko buri wese yahise asobanukirwa ‘ingando’ Bishop Rugagi avuga, cyane ko ifungwa rye ryabaye kimomo.

Inkuru y’ifungurwa rye ikimenyekana, inkoramutima za hafi za Bishop Rugagi zavugaga ko akimara kurekurwa yabandikiye ubutumwa ashima Imana ko yafunguwe.

Dosiye iregwamo Bishop Rugagi Innocent inarimo Apôtre Rwandamura Charles, R. Pasiteri Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi, Rev. Ntambara Emmanuel, Pasiteri Dura James na Pasiteri Kalisa Shyaka Emmanuel.

Bishop Rugagi ni we wayoboye isengesho ryo gusabira umubyeyi wa Jules Sentore
Bishop Rugagi yashimiye Imana ko yamubashishije gusoza 'ingando'
Bishop Rugagi Innocent, Umuyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church Rwanda yafashe mu mugongo Masamba Intore wabuze mushiki we
Bishop Rugagi aragaragaza akanyamuneza nyuma yo gufungurwa
Yaje ku rusengero rwa Good Shepherd Nyarutarama yitwaye mu modoka ye ya Range Rover y'umutuku
Bishop Rugagi ari mu basezeye ku mubyeyi wa Jules Sentore
Umuyobozi wa Redeemed Gospel Church Rwanda, Bishop Rugagi, yaciye amarenga ku bihe amazemo iminsi abigereranya n’ingando

Amafoto: Moses Niyonzima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza