Bishop Rugagi ntateze gutanga imbago n’amagare biri mu bubiko bwe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 15 Ugushyingo 2017 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Umushumba w’amatorero y’Abacunguwe, Bishop Rugagi Innocent, yatangaje ko adashaka gutanga imbago n’amagare y’abafite ubumuga asengera bagakira nk’uko hari abamusaba ko yabiha abandi barwayi babikeneye.

Mu biterane ayobora bivugwa ko Bishop Rugagi asengera abarwayi barimo abafite ubumuga bitwaje imbago n’abagendera mu tugare bagakira ibikoresho byabafashaka bakabisiga aho.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 11 Ugushyingo 2017, Bishop Rugagi yavuze ko abitse ibikoresho byinshi by’abafite ubumuga bakize, kandi ko atari abo mu Rwanda gusa ahubwo ngo hirya no hino aho akoze ibiterane hakira benshi.

Ibi bikoresho ntibyahabwa abandi barwayi aho kubirekera mu bubiko?

Rugagi yavuze ko hari abamusaba ko ibyo bikoresho yabiha abandi avuga ko bidakwiriye ahubwo icyo akwiriye gukora ari ukubasengera.

Ati “Ntabwo twabafashisha ibyo abandi bataye , ahubwo nabo twasenga Imana ikabagirira neza nk’uko yabigiriye abandi. Turamutse dutanze ibyo bikoresho ni ukuvuga ngo twaba tubaye abanyantege nke, duteye inkunga ubumuga buri mu bandi. Turimo kwifuriza n’abo bandi ngo bakire ntabwo twatanga ibyo bikoresho.”

Akomeza agira ati “Hari ibyo nasize muri Suède no mu Bubiligi ndanababwira ngo bagomba gushaka aho babibika bizajye biba urwibutso. Ntabwo tuzabitanga ahubwo tuzarushaho gusenga ngo n’ababifite bakomeze bakire.”

“Niba naragiye gushaka imiti ahandi kugira ngo nkize abanyarwanda bakwiye kubinshimira”

Uyu mugabo bamwe bita umunyabitangaza, hari abavuga ko akoresha imbaraga z’umwijima mu gukora ibitangaza no gukiza abarwayi.

Ntahakana yeruye ko atazikoresha, ahubwo ngo uwizera Yesu azakora nkibyo yakoze.

Agira ati “Yesu yaravuze ati ‘unyizera imirimo nkora na we azayikora, kandi azakora n’iruta iyo nakoze. Ngize uwo mugisha wo kubona izo mbaraga abantu bagakira byaba ari inyungu, naba ngize uruhare rukomeye rwo gutuma abanyarwanda bakira.”

Akomeza agira ati “Ahubwo ibyo ngibyo bakagombye kubinshimira bakavuga ngo uriya mugabo yagiye gushaka imiti ahandi kugira ngo akize abanyarwanda reka tumushimire. Yitangiye abanyarwanda kugira ngo babone umuti ubakiza kanseri, diyabete n’ibindi byinshi. Naritanze kubw’abanyarwanda, aho ngaho nakagombye kuba ndimo gushimirwa narahawe ibikombe byinshi kuko nagiye gushaka imiti ahandi kugira ngo abanyarwanda bacu bakire.”

Bishop Rugagi yemera ko imbaraga z’umwijima zibaho ariko ko abavuga ko arizo akoresha ibitangaza bakwiye kugaragaza ibimenyetso.

Ati «Umuntu iyo akubwiye ngo ufite imbaraga z’ikuzimu ushatse wamufata akaguha ibimenyetso, ntabwo wambwira ko mfite imbaraga z’ikuzimu tutarigeze tuhahurira. Ni ukuvuga ngo dufite uko twahahuriye, dufite uko twahawe amasezerano hamwe.”

Yakomeje avuga ko atarakandagira muri Nigeria cyangwa muri Uganda aho bivugwa ko yakuye imbaraga zituma yireherezaho abantu akanazikoresha ibitangaza. Abashidikanya ku byo avuga ngo bazagende abareke mu rwandiko rwe rw’inzira ibihugu yagiyemo.

Aba barapfukamye ngo Rugagi abasengere
Hari n'abajyana utujerekani tw'amazi ngo Rugagi ayasengere abaheshe umugisha
Uyu mugore yagiye kwa Rugagi ukuguru guhambiriye kubera uburwayi, Rugagi ari kumusengera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza