Autriche: Imisigiti imwe yafunzwe n’aba Imam 60 barirukanwa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 8 Kamena 2018 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Autriche, kuri uyu wa Gatanu, yirukanye abayobozi b’imisigiti ‘Imam’ bagera kuri 60, inafunga imisigiti irindwi iterwa inkunga na Turukiya.

Minisitiri w’Intebe wa Autriche, Sebastian Kurz, yafashe iki cyemezo hagamijwe guhiga abavanga politike n’imyemerere ya Islam no kuba bakira inkunga zituruka mu bihugu byo hanze ntibasobanure aho zikomoka.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iperereza ryakozwe mu misigiti myinshi ifashwa naTurukiya, aho mu ntangiriro z’uyu mwaka hagaragaye amashusho y’abana bo muri Autriche bari kwigana intambara ya mbere y’Isi bari kuri umwe mu misigiti yafunzwe bafite n’ibendera rya Turukiya.

Abagizweho ingaruka n’iki cyemezo barimo aba Imam bagera kuri 60, imiryango yabo ndetse n’abandi 150 muri rusange bashobora gutakaza uburenganzira bwo kuba muri Autriche.

Umuvugizi wa Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yavuze ko ibyo Autriche yakoze byerekana urwango ifitiye Islam kandi ko ari ikimenyetso cy’amacakubiri ashingiye ku ruhu n’ivangura. Ibi ngo bikaba bihesha amanota make leta y’Iki gihugu mu ruhando rw’amahanga.

Muri Autriche habarurwa ibihumbi 360 by’abantu bafite inkomoko muri Turukiya, aho abagera ku bihumbi 117 bafite ubwenegihugu bw’iki gihugu. Umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi kuva ubwo mu 2016, hageragejwe guhirika ku butegetsi Perezida Erdogan.

Umusigiti uri rwagati mu mujyi wa Vienne

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza