Arabie Saoudite: Tuyishimire yegukanye miliyoni 6 Frw mu marushanwa yo gusoma Korowani

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 29 Ukwakira 2016 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Tuyishimire Faradji w’imyaka 18 yegukanye miliyoni 6 435 000 Frw nyuma yo gutsindira umwanya wa karindwi mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusoma Korowani ryitiriwe Umwami w’Arabia Saoudite, Abdoul Aziz ryaberaga i Maka muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2016, ni bwo Tuyishimire wari umaze iminsi 12 muri iri rushanwa yagarutse mu Rwanda.

Tuyishimire yegukanye umwanya wa karindwi n’amanota 94% mu bantu 42 baturuka mu bihugu bitandukanye basomye mu cyiciro cy’abantu bafashe mu mutwe ibice 15 (amajuzu 15).

Yabwiye IGIHE ko yishimiye umwanya yegukanye ndetse ko agiye gukoresha imbaraga ze zose kugira ngo azitabire n’andi marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korowani abera i Dubai.

Yagize ati “Nishimye cyane kubera uyu mwanya nabonye cyane cyane ko uhesha agaciro igihugu cyanjye, kuba narabonye uyu mwanya kuri njye ni byiza cyane, bitewe n’uko ahanini n’abandushije amanota benshi ari abaturuka mu bihugu bikoresha Icyarabu gusa.”

Yakomeje avuga ko amafaranga yabonye agiye agiye kuzayakoresha ibikorwa bizamuteza imbere mu gihe kirambye.

Sheikh Ally Kajula, Umuyobozi wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu muryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC) avuga ko aya marushanwa ahanini aba agamije gukundisha urubyiruko gusoma Korowani.

Uwa mbere muri icyo cyiciro Tuyishimire Faraji yari arimo yitwa Abdullah Khalifa wo muri Libya yahawe 16 000$, naho uwa kabiri witwa Abdullaah Khalifa wo muri Bahrain yahawe ibihumbi 13 333$.

Iri rushanwa ryo gusoma Korowani ryari mu byiciro bitatu kuko hari n’abarushanwaga gusoma Korowani yose mu mutwe bazi n’ibisobanuro byayo, abayisomaga yose batazi ibisobanuro ndetse n’abasomaga ibice 15 (amajuzu 15) byayo mu mutwe gusa.

Abavandimwe ba Tuyishimire bagiye kumwakira ku kibuga cy'indege i Kanombe
Tuyishimire ubwo yari akigera i Kigali
Tuyishimire ari kumwe n'ababyeyi be hamwe n'Ushinzwe Ububanyi n'Amahanga muri RMC, Sheikh Kajula Ally
Bamwe mu bayobozi bitabiriye iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza