Apôtre Mutabazi yemeza ko hari ubwo umukirisitu yasambana ntibyitwe icyaha

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, Umushumba w’Itorero ‘New Covenant Kingdom Citizen’ rikorera mu Karere ka Kicukiro avuga ko gusambana ari icyaha gikwiye kwirindwa bikomeye kereka ku muntu waba ari mu kazi ko kuneka.

Mu mboni ya Apôtre Mutabazi, hari ibintu abantu bita icyaha kandi atari cyo, atanga urugero ku mukobwa w’umurokore waba akora akazi ko kuneka, yenda bikaba byaba ngombwa ko baryamana n’umuntu ngo amukuremo amakuru.

Ati “Icyo gihe iyo usambanye nawe ni nka kumwe umusirikare iyo agiye ku rugamba akarasa umwanzi akamwica nta cyaha aba akoze. Na wa mukobwa w’umurokore ugiye mu butumwa bw’igihugu agasambana kugira ngo abone amakuru nta cyaha aba akoze […] Ibi bintu iyo wiganira n’abantu abenshi ntibabyumva ariko nuko biteye.”

Apôtre Mutabazi akomeza avuga ko umukirisitu nta kazi atakora kabone n’ako ko kuneka. Ibi yabivugaga adakomoza ku mategeko yaba agenga abari muri ako kazi niba bo gusambana babikora.

Yakomoje no ku bijyanye na ruswa, avuga ko mu gihugu kitarwanya ruswa ngo kinahane abayirya n’abayitanga kuba umukirisitu yayitanga nta cyaha kirimo.

Ati “Niba uri mu gihugu kitarwanya ruswa ukayitanga kugirango ubone serivise runaka nta cyaha uba ukoze, ariko niba uri nka hano hari amategeko arwanya ruswa akanahana uyitanze ndetse n’uyihawe, waba ukoze icyaha.”

Apôtre Mutabazi w’imyaka 31 y’amavuko ni umugabo ufite umugore n’abana bane, yarangije muri kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi.

Uretse kubwiriza, uyu mugabo ni amaze kwandika ibitabo bigera kuri bitanu harimo “Mbese gukiranuka birashoboka wambaye umubiri?”; “Mbese gukiranuka birashoboka Ucuruza?”; “Nshaka gukiranuka kandi nshaka gukira, iby’icya cumi Imana ibivugaho iki?”; n’ikitwa “Singirira umugisha wawe”.

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, Umushumba w’Itorero ‘New Covenant Kingdom Citizen’

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza