Kwamamaza

Apôtre Masasu ahagaze he mu bya Politiki?

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 09:00' na Emma-Marie Umurerwa


Umuyobozi w’Itorero rya Restauration Church mu Rwanda no ku Isi, Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu, yatangaje ko atabona umwanya wo kwita ku ntama (abakirisitu) ngo hanyuma ashake n’uwo kujya muri politiki, ibintu avuga ko bihabanye n’inyigisho za Bibiliya.

Apôtre Masasu yavuze ibi mu gihe bivugwa ko mu Rwanda hari bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero, bivanga muri politiki ndetse bakaba bafite n’imitwe ya Politiki (amashyaka) babarizwamo.

Uyu muvugabutumwa yagize ati "Urugero uyu munsi mbaye umunyamuryango wa FPR cyangwa umurwanashyaka wa PL, umukirisitu waza atari muri rya shyaka yajya ambonamo rya shyaka ntabwo naba nkimufashije."

Yakomeje agira ati "Umuhamagaro wacu ni mugari cyane kandi dufite byinshi byo gukora bitatwemerera kuba twakora ibindi. Turasa n’abasifuzi bari hagati y’ikipe ebyiri tugomba kumenyekanisha abakinnye neza n’abakinnye nabi.Umujyanama iyo yabogamye akajya hamwe abura uko ajya inama.”

“Ntabwo nakwambara ishusho y’ishyaka rya Politiki”

Apôtre Masasu avuga ko umukozi w’Imana nyakuri adakwiye kwambara ishusho y’ishyaka.

Ati “Uyu munsi nk’umuntu w’Imana ntabwo nakwambara ishusho y’ishyaka rya politiki, niyo mpamvu leta yanashyizeho ‘sosiyete sivile’ ihuriramo abantu badafite ishusho ya politiki baharanira imibereho myiza.”

Yakomeje yibaza ati “Umukozi w’Imana wivanze akagira iyo shusho, byonyine umwanya awukura hehe wo kwita ku ntama, kugira ngo arenzeho n’ibindi? Dufatanya na gahunda za Leta kuko turi mu gihugu, igihugu ni icyacu, tugomba kugikorera , kandi gahunda nyinshi za Leta zimwe na zimwe z’imibereho y’abanyarwanda tuzihuriyeho kuko uwo twita umuyoboke ni wa muturage.”

Umushumba w’Itorero rya Restauration avuga ko intambara ya Politiki nta mukozi w’Imana wabona umwanya wo kuyijyamo, dore ko ngo na Bibiliya itabyemera.

Avuga kandi ko igihe cye kinini agikoresha mu gusenga no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ijambo ry’Imana, bityo ngo ntiyabona umwanya wo kubivanga na Politiki.

Indi nkuru wasoma: Musenyeri Birindabagabo yateye utwatsi abamushinja kwijandika muri politiki

Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu, asanga kuba umuvugabutumwa ukabarizwa no mu mashyaka ya politiki bigoye

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved