Amateka yo kugera mu Rwanda kw’abinjira mu kibikira biyambuye byose kugera ku musatsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Amateka y’ababikira b’abakalarisa mu Rwanda atangira mu 1982, ubwo abataliyanikazi bane bahageze bagashinga umuryango w’abihaye Imana ku Kamonyi.

Uyu muryango washinzwe na Mutagatifu Fransisko wa Assisi na Mutagatifu Klara ahagana mu 1212 mu Butaliyani mu mujyi wa Assisi.

Mutagatifu Fransisko w’Assisi yashinze umuryango w’abihayimana urimo ibice bitatu, muri byo hakabamo Abari b’Abakene (Les Pauvre Dames) ariwo Mutagatifu Klara yatangije. Kimwe na basaza babo, aba bari b’abakene biyegurira Imana bakurikira inzira Mutagatifu Fransisko yari yarahisemo.

Mutagatifu Klara yiyemeza kwiha Imana yifuje kubaho mu rukundo rwa Kristu mu buzima burangwa n’ubukene. Uyu mukobwa wavukaga mu muryango w’abakire, yasize byose maze abaho atunzwe no gukoresha amaboko ye ndetse n’impano z’abagiraneza.

Uwashaka kuvuga muri make ubuzima bw’Abafaransisikani na bashiki babo b’abakalarisa, yasubira mu magambo ya Kristu ubwe aho yagize ati “Ushaka kunkurikira, nagurishe ibye atunze abihe abakene, maze ankurikire.”

Aba bihayimana ntacyo batunze ku giti cyabo, iyo binjira muri ubu buzima biyambura byose kugera no ku musatsi wo ku mutwe, maze uwemeye gukurikira iyi nzira ya Fransisko wa Assisi, agahabwa umwambaro mushya uranga ubukene yemeye kubamo.

Ubu bukene bw’umubiri n’imitungo y’iyi si, ntibivuga ko aba bihayimana bakennye ku mutima. Amarembo yabo ahora afunguye ku baje babagana, ari ababasaba inkunga z’amasengesho ndetse n’abagisha inama ku buzima bwa buri munsi, ariko cyane cyane ababagana bifuza kumenya uburyo banogera Imana.

Aba bihayimana batandukanye kure n’abandi babikira kuko utapfa kubabona, bahora mu kigo basenga, banakora imirimo itandukanye y’ibikoresho Kiliziya yifashisha. Uku kudasohoka Chiara Giusseppina, umwe mu batangije uyu muryango mu Rwanda, yavuze ko bitagoye Abanyarwandakazi kubera umuco wabo wo hambere.

Yagize ati “Abanyarwanda mufite umuco mwiza, umuco utagongana n’ivanjili. Abakobwa ba mbere binjiye mu muryango w’abakalarisa mu Rwanda batubwiye ko bitabagoye kwakira umuhamagaro wa Mutagatifu Klara, kuko n’ubundi mu muco nyarwanda umwari aguma mu nzu. Badusobanuriye ko n’ubusanzwe mu muco wa kera, i Rwanda, umukobwa atazerera, ko umwali aba mu mbere, ko ndetse umugore ari umutima w’urugo. Bongeraho ko kuba umugeni w’umwami byo byabaga ari akarusho, kuko yasohokaga gake gashoboka. Abakobwa b’i Rwanda rero, bakiriye byihuta ubuzima bwa Mutagatifu Klara, maze baterwa ishema no kuba abageni b’Umwami Kristu.”

Mama Giussippina yanashimangiye ko Abanyarwanda bari bazi Imana na mbere y’umwaduko w’abazungu.

Yagize ati “Abanyarwanda muri ubwoko bwamye bushika kumenya Imana kuva na kera. Ibyo bigaragazwa n’amazina yanyu ndetse n’imvugo zanyu inyinshi zirimo amazina y’Imana ku buryo bugaragara. Icyari kibuze mu muco wanyu ni urumuri ivanjili yifitemo. Urwo rumuri ni Kristu twaje tubazaniye ariko Imana yo mwari muyizi.”

Uyu mubikira ahamagarira abantu bose gukurikira inzira Yezu Kirisitu nk’uko mu muryango w’Abalarisa bifuza kuyibaho mu bukene, mu isengesho n’umurimo.

Ati “Ibi byose tubibamo mu byishimo bya buri gihe nta kwinuba, kuko tuzi ko Data wa twese adukunda byahebuje. Abanyarwandakazi b’abakarisa rero ni intangarugero, ni abakobwa b’umutima, ni ikirezi u Rwanda rwambaye.”

Mu 1994, ku Kamonyi mu Rwanda, uyu muryango wari ugizwe n’abakobwa 25. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagiraneza bo mu Butaliyani barimo kompanyi y’indege ya Alitalia batanze amatike y’indege ngo aba bakobwa bahungishirizwe mu Butaliyani.

Hafi ya bose bari Abanyarwandakazi, usibye abataliyanikazi bari baraje gushinga uyu muryango. Bahungishirijwe mu Butaliyani, i Assisi, aho Mutagatifu Fransisko na Mutagatifu Klara bari baravukiye, bakanahashinga icyicaro gikuru cy’iyi miryango bari baratangije mu 1212.

Nyuma y’amezi make bageze i Assisi, abakalarisa bo mu Rwanda baje guhabwa indi nzu mu wundi mujyi witwa Trevi, baba ariho bajya kuba bisanzuye. Aha bahamaze imyaka igera kuri ibiri, babona kugaruka mu rugo rwo ku Kamonyi mu 1996.

Umuryango w’abakalarisa wakomeje gukura kuko waje no kwibaruka urundi rugo i Musambira. Aba bari b’Abakene ba mutagatifu Klara ntibihereranye izi ngabire kuko uyu munsi bagabye amashami no hanze y’u Rwanda.

Mu 2011 hafunguwe urugo rw’abakalarisa muri Burkinafaso; Urugo rwo ku Kamonyi kandi rwohereje ababikira kunganira izindi ngo mu bihugu by’u Butaliyani na Isiraheli.

Inkuru dukesha Bahizi Olivier Uwineza wasuye icyicaro cy’ababikira b’Abakalarisa Mutagatifu mu Butaliyani.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza