Amakimbirane yashegeshe Itorero Inkuru Nziza mu byatumye insengero zisaga 14 zifunga imiryango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gashyantare 2018 saa 01:52
Yasuwe :
1 0

Mu myaka hafi itatu ishize Itorero ry’Inkuru Nziza mu Rwanda rivugwamo amakimbirane ubuyobozi bwaryo bugaragaza ko afite umuzi mu kudashaka gukorera mu mucyo kuri bamwe no kwemera impinduka, amaze kurigeza aharindimuka ndetse insengero zigera kuri 14 zarakinzwe izindi zisenyuka burundu aho zari zubatse hahinduka imirima ihingwa.

Ubuyobozi bw’iri Torero buvuga ko kuva mu 2015 ritangiye kuzamo impinduka nyuma y’aho bigaragariye ko hari abazungu bari bararyihishemo bizeza abanyetorero ko ari inshuti zaryo nyamara ari abamisiyoneri, amakimbirane yarushijeho gukaza umurego.

Aya makuru yamenyekanye ubwo Umuvugizi mushya watowe muri Mutarama 2015 yitabiraga inama mpuzamahanga y’abaturuka mu Matorero y’abavandimwe hirya no hino ku isi yabereye mu Butaliyani, ko abazungu bari bamaze igihe bihishe mu Itorero bavuga ko ari inshuti z’Itorero bari abamisiyoneri boherejwe n’umuryango wo mu Bwongereza wohereza abamissioneri witwa Echos of Service.

Imenyekana ry’aya makuru ntiryanejeje abo bazungu kuko bari bazi ko byanze bikunze hari izindi mpinduka zizabikurikira. Ibi ni nabyo byatumye bahagurukira kurwanya Ubuyobozi bushya ariko bibanda cyane cyane ku bayobozi bari bashya muri system y’ubuyobozi bwa EIR, dore ko n’ubundi abo bayobozi bari bagiyeho abo bazungu batabishaka.

Ibi byatumye umwe muri abo ba misiyoneri witwa Christine Haman wabaga mu Rwanda akaba yari yaranamaze gushakana n’umunyarwanda ahita yisubirira iwabo muri Nzeri 2015, ariko akomeza kujya yohereza amafaranga mu mishanga no mu bikorwa yari asanzwe akoramo.

Ni mu gihe uwitwa Peter Andrews we wari usanzwe aza rimwe mu mezi ane akamara ukwezi kumwe, yakomeje kuza muri ubwo buryo ariko noneho aho kugira ngo aze gufasha ahubwo agashishikariza abo asanzwe akorana na bo barimo abakozi yihembera ku giti cye, gusuzugura no kunaniza ubuyobozi buriho bw’Itorero.

Umuvugizi w'Amatorero y'Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste

Induru yumvikanye cyane mu Inkuru Nziza ubwo ryasezereraga umwe mu baterankunga baryo witwa Peter Andrews rikanamusohora mu nzu yabagamo shishi itabona.

Ikindi cyateye rwaserera mu bayoboke b’Inkuru Nziza ni video yasakaye hirya no hino yitiriwe Umuvugizi w’Itorero Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste yikinisha.

Insengero zarasenyutse izindi zifunga imiryango burundu

Muri raporo y’Umuvugizi w’Amatorero y’Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste yo mu mpera z’umwaka ushize, bigaragara ko aya makimbirane yakuruye umwiryane ndetse amaze kugira ingaruka zikomeye zirimo kuba insengero zigera kuri 14 hirya no hino mu gihugu zarafunze imiryango izindi zirasenyuka.

- Insengero za Giko, Kivumu na Dihiro muri Bugesera, urwa Kigasha muri Nyagatare n’urwa Nyabumera muri Kibuye ubu zirafunze abantu bashizemo.

- Urusengero rwa Musange (Gikongoro) ngo na rwo rwigeze gufunga imiryango rwongera gufungurwa n’umuntu w’umukorerabushake wari uvuye mu rindi torero.

- Urusengero rwa Humure mu Mutara rwasenyutse ubu aho rwari ruri hakaba harahindutse umurima kuva mu 2009.

- Urusengero rwa Karangazi mu Umutara ubu rwarasenyutse ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buhagarika ko rukomeza gusengerwamo.

- Urusengero rwa Mahoko n’urwa Byahi muri Rubavu ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwategetse ko zisenywa; ubu urwa Mahoko/Kanama rwarangije gushyirwa hasi.

- Urusengero rwo ku Bucumba n’urwa Mururu, urwa Ntabo, urwa Cyamuti n’izindi zo muri Gafunzo muri Rusizi na Nyamasheke ubu zarasenyutse hategekwa ko zifungwa zikazongera gusengerwamo zubatswe bundi bushya.

Uru ni rumwe mu nsengero z'Inkuru Nziza zafunze imiryango

Ngaboyisonga yatangaje ko hari n’izindi nyinshi zitavuzwe amazina zifite ibibazo nk’ibi byose bishingiye ku mikorere itarimo umucyo ndetse usibye kuba hari izo leta yafatiye ibyemezo n’ubuyobozi bw’Inkuru Nziza ubwayo ntibushyigikiye uko zagaragaraga.

Icyatangiye gukorwa kuri iyi ngingo ngo ni ugusaba ibisobanuro ku mikorere y’ishami rikurikirana iby’insengero no gushaka kumenya imikorere y’umuzungu ushinzwe gufasha mu kubaka insengero. Ibi bibazo bitangiye nibwo amakimbirane yagaragaye.

Izindi ngaruka zirimo ibirarane by’imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi byagiye byiyongera ku buryo mu mpera za 2016 byari bigeze kuri miliyoni zisaga 24 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse abaterankunga bo hirya no hino bakaba baratangiye gukuramo akabo karenge.

Urwishe ya nka ruracyayirimo

Kugeza n’ubu ibintu birushaho gusubira irudubi mu Itorero Inkuru Nziza bihereye mu bayobozi bahagarariye abandi.

Kuva ku itariki 5 kugeza ku ya 6 Gashyantare 2018 nibwo hari hateguwe Inama y’Inteko Rusange yari imaze imyaka itatu idaterana, yaje kuzamo kidobya abayitabiriye bacikamo ibice.

Mu byari biteganyijwe hari ukugezwaho raporo y’uko umurimo wagenze muri rusange muri iyi myaka itatu irangiye, kwemeza amabwiriza ngengamikorere y’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, gutora abagize urwego rwo gukemura amakimbirane n’abagize urw’ubugenzuzi bw’umutungo n’ibindi.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ubwo ingingo yo kwikinisha k’Umuvugizi w’Inkuru Nziza yagerwagaho bamwe mu bashumba n’Umumisiyoneri bashyigikiye ko asabwa ibisobanuro ku mashusho yakwirakwijwe abandi barabirwanya, igice kimwe kigizwe n’abagera kuri 60 gikomereza inama mu Rusengero rwa Gihogwe, abandi bari kumwe n’Umuvugizi bajya muri salle yakodeshejwe ari na bo bakoze inama bivugwa ko yemewe n’amategeko.

Umwe yagize ati “Hari ikibazo cy’ubuhamya bubi ndetse n’imiyoborere itari myiza.”
Banditse basaba ko Umuvugizi w’Itorero ahindurwa mu gihe abakoreye inama mu kabari bemeje ko akomeza kuyobora.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ngaboyisonga yahakanye ko inama itabereye mu kabari, yagize ati “Ntabwo inama yabereye mu kabari nkuko bivugwa. Ntabwo twari twateganyije mu rusengero kuko hari abantu umumisiyoneri yari yatumiye avuga ko bari buhamusange kandi batemerewe kuza mu nama rusange. Bariya basohowe hari n’abadahagarariye amatorero bagiye bahamagara ku ruhande.”

Yongeye guhakana ko amashusho yafashwe atari aye. Yagize ati “Uriya ntabwo ari njye, hashize umwaka mbivuga. Ikibazo ni bariya bamisiyoneri bakora ibyo batari bamenyereye.”

Iby’iyi video ngo uwari ubiri inyuma ni Umuvugizi wa mbere wungirije mu Itorero Inkuru Nziza, Pasiteri Ngendahayo Juvenal wageze n’aho atumiza Inteko Rusange idasanzwe ku wa 31 Ukwakira 2017, ngo yige ku myitwarire n’imikorere y’Umuvugizi n’Umunyamabanga w’Iterero inabafatire ibyemezo, ikaba yaraje guhagarikwa kubera ko itari yemewe n’amategeko.

Itorero Inkuru Nziza ryatangiye gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko mu 1962 ryitwa Umuryango w’Inkuru Nziza nyuma ryitwa Ishyirahamwe ry’Amatorero Inkuru Nziza mu Rwanda (Association des Eglises Inkuru-Nziza au Rwanda: ‘AEIR’), ubu ryitwa Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda ‘‘Eglise Inkuru Nziza au Rwanda’’ kuva mu 2013.

Rifite amashami (insengero) 198, ibigo bibiri by’amashuri abanza, amashuri 13 y’imyuga (VTC), ishuri rimwe ryisumbuye, ikigo kimwe cy’amahugurwa y’iby’iyobokamana, ivuriro rimwe, umushinga wita ku mfubyi n’abapfakazi, imishinga umunani iterwa inkunga na Compassion International n’icapiro (imprimerie) ryandika udutabo n’inyandiko by’ivugabutumwa.

Zimwe mu nsengero zarasenyutse ndetse ubu ntizigisengerwamo
Mu Itorero Inkuru Nziza hamaze iminsi havugwamo umwuka utari mwiza
Icyicaro cy'Itorero Inkuru Nziza giherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza