Amafoto yaranze isengesho ry’umunsi mukuru w’igitambo wa Eid Al Adha

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 13 Nzeri 2016 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Ku wa Mbere tariki ya 12 Nzeri 2016, ni bwo abayisilamu bo mu Rwanda ndetse n’abandi bo ku Isi bizihije umunsi mukuru w’igitambo wa Eid al Adha.

Uyu munsi mukuru wa Eid al-Adha, Abayisilamu bawukora hashize iminsi ibiri umutambagiro mutagatifu ubera i Maka buri mwaka utangiye, ibi bakabikora bagendeye kuri Aburahamu wari agiye gutanga umwana we Ismail ho igitambo, Imana ikamushumbusha intama.

Umunsi wa Eid al Adha utandukanye n’uwa Eid al-Fitr uba nyuma y’igisibo cya Ramadhan kimara iminsi mirongo itatu.

Kuri uyu munsi kandi abayoboke b’idini ya Islam basangira n’inshuti zabo ndetse n’abandi bantu batandukanye cyane abakeneye ifunguro, bakabaha inyama zirimo iz’inka, ihene, ingamiya n’intama.

Abarabu baba mu Rwanda na bo bari bitabiriye isengesho rya Eid Al Adha
Abitabiriye iri sengesho bari bakurikiye inyigisho
Abayisilamu benshi bategereje gutangira isengesho rusange
Stade Nyamirambo yari yakubise yuzuye abasilamu bari bitabiriye isengesho ry'umunsi wa Eid Al Adha
Abayisilamu bitabiriye uyu muhango batangiye gusenga
Mufti w'u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yasabye ababyeyi gukurikiranira hafi abana babo
Mukama Abbas, Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite (hagati) yari yitabiriye isengesho
Abayisilamu bitabiriye isengesho rya Eid Al Adha batanga ituro ryabo
Abacuruza ibirungo byifashishwa n'abasilamu mu gutegura amafunguro na bo bari hafi aho babicuruza

Amafoto: Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza