ADEPR yasabye abize mu ishuri rya Bibiliya kurwanya inyigisho z’ibinyoma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukuboza 2017 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephrem yasabye abasoje amasomo mu ishuri rya Bibiliya ry’iri Torero (IBKI:Institiue Biblique de Kigali), guharanira kuba ab’umumaro aho bari, bakanashyira imbaraga mu kurwanya inyigisho z’ibinyoma zimaze gufata indi ntera muri iki gihe.

Hari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 14 bari bamaze imyaka ine ku ntebe y’ishuri, wabaye ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2017, mu Kiyovu, ku cyicaro cy’iri shuri.

Mu butumwa Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, yatanze, yasabye abasoje amasomo ko badakwiye kugereka akaguru ku kandi ahubwo bagomba gukoresha ubumenyi bahawe mu kwigirira umumaro ubwabo , Itorero n’igihugu muri rusange.

Yakomeje abakangurira kugira uruhare mu guhangana n’inyigisho z’ubuyobe zadutse muri iki gihe bafasha abo babana na bo mu buzima bwa buri munsi mu kumva neza ijambo ry’Imana.

Yagize ati "Hano hanze hadutse abantu bafite imyigishirize yo kuyobya intore z’Imana ku buryo bukomeye; abantu basigaye bagoreka ijambo ry’Imana uko bishakiye. Bityo rero mwe murangije muri iri shuri mugomba guhangana no kurandura burundu iyi myigishirize.”

Institut Biblique de Kigali (IBKI) ni ishuri rimaze imyaka 12 ritanga ubumenyi ku bakozi b’Imana bategurwa kuyobora no gukora indi mirimo mu itorero no kwigirira undi mumaro nk’uw’abandi bize amashuri yisumbuye.

Ryigisha amasomo ya Bibiliya mu ishami rya Tewolojiya n’ay’ubumenyi rusange mu ishami rya HEG (History,Economics and Geography ) nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi waryo, Pasiteri Nyiringabo Manasseh.

Abarangije amasomo muri uyu mwaka ni 14 barimo abagabo 12 n’abagore babiri.

Abasoje amasomo basabwe kugira uruhare mu kurwanya inyigisho z'ibinyoma
Uyu muhango witabiriwe n'abandi bayobozi muri ADEPR
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, yatanze, yasabye abasoje amasomo gukoresha ubumenyi bahawe mu kwigirira umumaro ubwabo , Itorero n’igihugu muri rusange.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza