Abayisilamu bari kwizihiza umwaka mushya wa 1438

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Ukwakira 2016 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Mu gihe umwaka usanzwe ubura iminsi 91 ngo urangire, Abayisilamu ku Isi yose barizihiza umwaka mushya wa 1438 uzwi nka Hijri New Year, utangirana n’ukwezi kwa kabiri gutagatifu ku ndangaminsi y’idini ya Kiyisilamu.

’Hijri New Year’ ni umwaka mushya wa Islam, ni umunsi w’intangiriro y’umwaka mushya w’Abayisilamu uba ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere kw’indangaminsi ya Islam kuzwi nka Muharram.

Uyu munsi uhindagurika, uyu mwaka uzaba kuwa 1 Ukwakira 2016 ku ndangaminsi isanzwe. Iyi tariki ihinduka bigendanye n’imboneka z’ukwezi, bisobanuye ko umwaka utaha wa kiyislamu uzatangira kuwa 22 Nzeri 2017 ku ndangaminsi isanzwe.

Umwaka wa mbere wa Islam watangiye muri 622 nyuma y’ivuka rya Yesu mu ihunga ry’intumwa y’Imana Muhammad iva i Maka yerekeza i Madina, rizwi nka Hijra. Ni muto ho iminsi 11 na 12 ugereranyije n’umwaka usanzwe wa ’Gregorian’. Iyi ni yo mpamu intangiro z’iyo myaka zitandukanye.

Indangaminsi ya Islam ikurikiza imboneka z’ukwezi,umunsi ugatangira izuba rirenze, ibi bituma ibihugu bitangira umunsi ku matariki anyuranye ugereranyije n’indangaminsi isanzwe.

Isano hagati y’umwaka wa Islam n’umwaka usanzwe ugendera ku ndangaminsi ya ’Gregoire’.

Umwaka wa 1430 wa Islam byari kuwa 29 Ukuboza 2008
Umwaka wa 1431 wa Islam byari kuwa 18 Ukuboza 2009
Umwaka wa 1432 wa Islam byari tariki ya 7 Ukuboza 2010
Umwaka wa 1433 wa Islam byari kuwa 26 Ugushyingo 2011
Umwaka wa 1434 wa Islam byari kuwa 15 Ugushyingo 2012
Umwaka wa 1435 wa Islam byari kuwa 4 Ugushyingo 2013
Umwaka wa 1436 wa Islam byari kuwa 25 Ukwakira 2014
Umwaka wa 1437 wa Islam byari kuwa 14 Ukwakira 2015
Umwaka wa 1438 wa Islam uzaba kuwa 3 Ukwakira 2016
Umwaka wa 1439 wa Islam uzaba ari kuwa 22 Nzeri 2017


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza