Abayisilamu barenga 100 bageze i Kigali bavuye mu mutambagiro mutagatifu i Maka (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Abayisilamu 112 bamaze ibyumweru bitatu mu mutambagiro mutagatifu i Maka muri Arabia Saudite bageze bose i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2017.

Aba bayisilamu uko bavuye mu Rwanda berekeza i Maka niko bagarutse amahoro, bakiranwa ibyishimo n’imiryango n’abandi bayisilamu bari babategereje ku kibuga cy’indege I Kanombe.

Kujya mu mutambagiro mutagatifu ni inkingi ya gatanu igize ukwemera muri Islam ndetse bikaba itegeko kuwujyamo kuri buri wese ufite ubushobozi.

Uwavuye i Maka mu mutambagiro mutagatifu ahita yitwa “Haji”, umugore akitwa “Hajati”.

Bamwe mu bagiye muri uyu mutambagiro mutagatifu babwiye IGIHE ko bawungukiyemo byinshi bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uwamahoro Alima utuye mu Karere ka Rusizi yagize ati “Nahungukiye byinshi birimo kwicisha bugufi no gufasha abatishoboye cyane cyane no kugandukira Imana.”

Iyo abayisilamu bari mu mutambagiro mutagatifu bimwe mu byo bahakorera birimo gusura ingoro y’i Maka n’ahantu Intumwa Aburahamu yari igiye gutambira umwana wayo no gusengera ku butaka intumwa Adamu yagezeho bwa mbere ku isi ndetse n’ahantu Mohammad yakiriye ubutumwa bwa mbere yahawe n’Imana n’ibindi

Abayisilamu 112 bamaze ibyumweru bitatu mu mutambagiro mutagatifu i Maka basesekaye i Kigali bose
Urukumbuzi n'ibyishomo ko umwana we avuye i Maka, akaba akaba ashyize mu bikorwa inkingi ya gatanu igize ukwemera kwa Islam
Abahajati bavuye i Maka mu mutambagiro mutagatifu mu myaka yashize bari i Kanombe kwakira abavuyeyo mu 2017
Ibyishimo byari byose kuko bari bizeye ko umutambagiro warangiye nta Munyarwanda ugiri ikibazo i Maka
Bategereje abava i Maka
Bakiranwe ibyishimo n'imiryango ibazanira indabo
Yakiriye ibitabo bya Korowani bivuye i Maka
Abayisilamu mu rukerera i Kanombe bategereje ko abavandi, ababyeyi n'inshuti zabo bagera i Kigali bavuye i Maka mu mutambagiro mutagatifu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza