Kwamamaza

Abana b’impfubyi basaga 70 barihiwe amafaranga y’ishuri

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 13:43' na Thamimu Hakizimana


Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC)ku bufatanye n’umuryango nterankunga w’Abadage,IGMG, wishyuriye amafaranga y’ishuri abana b’impfubyi 71 asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2016, nibwo aba banyeshuri barihiwe amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka igikorwa cyabereye ku Kacyiru aho ibiro bikuru bya RMC biherereye.

Abana 71 bishyuriwe amafaranga y’ishuri baturukamu Ntara zose z’u Rwanda, buri wese akaba yahawe ibihumbi 52 by’amafaranga y’u Rwanda.

Sheikh Nshimiyimana Saleh Mufti w’u Rwanda wungirije yabwiye IGIHE ko bahisemo gufasha aba bana b’impfubyi kuko biri mu nshingano z’uyu muryango.

Yagize ati “ Gufasha abana b’impfubyi n’abapfakazi ni inshingano zacu cyane cyane ko idini y’abayisilamu yahaye agaciro gakomye umwana w’impfubyi kuko n’intumwa y’Imana Muhamad yavuze ko we n’umuntu wese wazifashije bazaba bari kumwe mu ijuru.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kimaze igihe kirekire kuko cyatangiye mu mwaka wa 2011, uretse ko cyari kimaze umwaka gihagaze kubera imbogamizi zaturutse ku muterankunga.

Bavugwayubusa Fatuma w’imyaka 33, utuye mu Karere ka Rubavu yashimiye RMC kuba yongeye gusubukura gahunda yo kurihira ishuri abana b’impfubyi batishoboye.

Yagize “Ati ndishimye cyane kuko nari nsigaye mfite ikibazo cy’aho nzakura amafaranga y’ishuri y’abana banjye ariko kuba RMC itwibutse biranshimishije.”

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda usanzwe urihira amafaranga y’ishuri abana bagera ku 100 aba 71 bakaba ari bamwe muri bo.

Bamwe mu bana barihiwe amafaranga y'ishuri

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved