Abakirisitu bo mu itorero ry’aba Méthodiste barashinja abayobozi kugurisha insengero

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Abakirisitu bo mu itorero Communauté Méthodiste-Unie Internationale ntibavuga rumwe n’abayobozi baryo ku mitungo irimo insengero eshatu bavuga ko zagurishijwe rwihishwa.

Abo muri iryo torero na bamwe mu bashumba barihagarariye babwiye RBA ko imwe mu mitungo yagiye igurishwa bitanyuze mu nteko rusange .

Umwe mu bakirisitu yagize ati “ Hari ikigo cy’amashuri cya Ndobogo bagurishije rwihishwa; hari urusengero rwa Kabaya narwo bagurishije rwihishwa rufite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’ u Rwanda; hari urusengero rwa Ndobogo narwo bagurishije mu ibanga rufite agaciro ka miliyoni eshatu; banagurishije kandi ibikoresho by’ivuriro twari twarohererejwe n’Abanyamerika, twateganyaga kubakamo ivuriro hano i Batsinda nabyo babigurisha rwihishwa.”

Undi yagize ati “ Twanageragezaga kuhagera ngo tubabaze tukabizira.”

Umuvugizi w’iryo torero Rev. Sekamonyo Fidèle ushyirwa mu majwi ko ari we wagurishije iyi mitungo n’ushinzwe akanama nkemurampaka, bavuga ko bishingiye ku makimbirane yabaciyemo ibice, avuga ko imitungo yagurishijwe ku bwumvikane bw’inama rusange zateranye kugira ngo amafaranga akoreshwe mu bikenewe.

Yagize ati “ Aho tukahatanga tukagura aho abayoboke babaga batagira urusengero, baduhaye miliyoni 1.8 turagenda tugura urusengero i Kayove rwari rufite abayoboke nka 200, turasinyisha n’ibyangombwa byose by’itorero. Tubikora twagiye inama, urumva sinabikora nshinzwe itorero, nakigurisha ni inde wakigura? Yabyizezwa n’iki ? N’imodoka ngendamo ni iy’itorero, nayigurisha nte?”

Ibyo bibazo byatangiye kumvikana mu itorero mu 2012, umwaka ushize, ni bwo babigejeje mu nkiko, biteganyijwe ko kuwa 17 Mutarama 2018 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruburanisha ikirego kuri iyo mitungo bivugwa ko yagurishijwe mu buryo bw’uburiganya.

Umuvugizi wa Communauté Méthodiste-Unie Internationale, Rev. Sekimonyo Fidèle

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza