Abakirisitu bizihije ku bwinshi Pasika, Rugagi yitabaza Serena nk’inzu y’amasengesho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Mata 2018 saa 12:20
Yasuwe :
3 3

Abakirisitu bizihije Umunsi Mukuru wa Pasika bagana mu nsengero zitandukanye kugira ngo bahimbaze izuka rya Yezu, abo muri Kiliziya Gatolika bahabwa amasakaramentu atandukanye arimo aya batisumu n’Ugushyingirwa.

Pasika ni Umunsi Mukuru ngarukamwaka wizihizwa n’abakirisitu bose aho baba bahimbaza izuka rya Yezu nyuma y’iminsi itatu mu mva.

Mu Rwanda nka kimwe mu bihugu byiganjemo abafite imyemerere ya gikirisitu, benshi bakoraniye mu nsengero kuva ku wa Gatanu Mutagatifu bibuka ububare Yezu yagize kugeza apfuye. Ku munsi w’izuka rye, nabwo mu bice bitandukanye insengero zari zuzuye.

Muri Kiliziya ya Mutagatifu Mikayile mu Mujyi wa Kigali rwagati, hari hateraniye abakirisitu benshi barimo ababyeyi bahesheje abana babo isakaramentu rya Batisimu.

Muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu, Sainte-Famille, naho abakirisitu bari benshi ndetse hanatangiwe isakaramentu ry’Ugushyingirwa.

Ni mu gihe Bishop Rugagi Innocent ufite urusengero rwitwa Redeemed Gospel Church uvugwaho gukora ibitangaza bihambaye muri iki gihe, nyuma yaho urusengero rwe rwo mu Mujyi rwagati rufunzwe kubera kutuzuza ibyangombwa, yakoresheje icyumba cya Serena Hotel mu masengesho y’umunsi wa Pasika.

Abakirisitu bari bakubise ari benshi, bahimbaza Imana mu mbyino no mu masengesho ahimbaza izuka rya Yezu [Yesu].

Papa Francis yakoresheje uyu munsi mukuru asaba Isi kurangwa n’amahoro amakimbirane n’urugomo bigacika burundu.

Umunsi wa Pasika uhabwa agaciro gakomeye mu Rwanda ndetse Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 27 Mata 2016, yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange, ku minsi yari isanzweho hiyongeraho ku wa Mbere wa Pasika. Uyu wahise uba umunsi w’ikiruhuko wa karindwi ushingiye ku myemerere y’amadini mu Rwanda.

Ubusanzwe iminsi y’ikiruhuko yashyizweho mu rwego rwo guha agaciro k’umwihariko ibizirikanwa kuri uwo munsi no gufasha abakozi n’abakoresha kubahiriza imihango cyangwa ibirori bikorwa kuri uwo munsi.

Muri Sainte Famille

Abakirisitu bajyaga muri Sainte Famille baguraga imfashanyigisho hafi ya Kiliziya
Muri iyi misa hatanzwe amasakaramentu arimo iry'ugushyingirwa

Muri St. Michel

Misa ya Gatatu muri Katederali ya Mutagatifu Mikayile yasomwe na Musenyeri Thadée Ntihinyurwa
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, Prof. Shyaka Anastase, yageze kuri St. Michel bimusaba kumvira misa hanze

Rugagi yitabaje Serena

Akanyamuneza kari kose mu basengera muri Redeemed Gospel Church, urusengero rwa Rugagi, bari bakoraniye muri Serena Hotel
Hari hashize igihe abakirisitu basengera mu rusengero rwa Rugagi badaterana kubera ko rwafunzwe nyuma nawe agakurikiranwa n'ubutabera
Bahimbaje Imana buzuye umwuka...
Bishop Rugagi yasengeye muri Serena hamwe n'abakirisitu be

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza