Kwamamaza

Vatican:Papa Francis yasuye abahoze bakoreshwa uburaya ku gahato

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 12:11' na Bajecteur Zigiranyirazo


Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yakoze urugendo rutunguranye asura abagore bahoze bakora umwuga w’uburaya bw’agahato bacumbikiwe mu nyubako iherereye i Vatican ubwo yabakomangiraga ndetse akabaganiriza mu gihe kirenga isaha.

Uru rugendo Papa Francis yakoze kuri uyu wa 12 Kanama 2016 ruri muri gahunda y’izindi nyinshi amaze iminsi akora mu rwego rwo gusura abantu bababaye.

Papa Francis yakunze kugaragaza ko ubucuruzi bw’abantu ndetse n’ubusambanyi bw’agahato bubakorerwa ari icyaha gikomeye kandi kitarimo ubumuntu.

DailyMail dukesha iyi nkuru itangaza ko Papa Francis yavuze ko ubucuruzi bw’abantu ari igisebe cy’umufunzo ndetse n’icyaha cy’inyokomuntu gikomeje kuganza muri sosiyete.

Benshi muri aba bagore bakurwa mu bihugu byabo, bijejwe guhabwa akazi bakajyanwa mu Butaliyani ndetse no mu bindi bihugu by’i Burayi bavuye ku mugabane wa Afurika bahagezwa bagahatirwa gukora uburaya.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yaganiriye n’itsinda ry’abagore barimo bane bakomoka muri Albania, barindwi bo muri Nigeria, na batandatu bo muri Romania. Abandi batatu bafashwa n’umuryango gatolika ukora ibikorwa by’ubugiraneza bafite inkomoko mu Butaliyani, Tunisia na Ukraine.

Uyu mukambwe w’imyaka 79 yamaze igihe kirenga isaha yose yumva inkuru z’aba bagore bahoze ari abacakara b’ubusambanyi ariko kuri ubu bakaba babayeho mu mutuzo n’umutekano yabahumurije ndetse abizeza ubufasha muri gahunda zose.

Aba bagore bari mu kigero cy’imyaka 30 kuri ubu bafashwa n’umuryango gatolika washinzwe na Papa Giovani XXIII. Batuye mu nyubako iherereye mu murwa mukuru w’Ubutaliyani i Roma, aho bafashirizwa nyuma yo gukurwa mu menyo ya rubamba aho bahuriraga n’ibibazo by’ihohoterwa.

Iki gikorwa cyakozwe na Papa cyahawe izina ry’ “Iya Gatanu y’Ubugwaneza” aho afata uwa Gatanu umwe mu kwezi agakora igikorwa nk’iki mu buryo butari buteganyijwe kuri gahunda y’akazi ke ka buri munsi. Ibi bikorwa abigirira akenshi mu mujyi wa Roma ndetse no mu nkengero zawo. Ni mu rugendo rwa Yubile y’umwaka wa Papa yatangiye mu Ukuboza k’umwaka ushize ruzasozwa mu Ugushyingo uyu mwaka.

Muri Mutarama yasuye abantu bashaje cyane ndetse n’indembe ziri muri koma, muri Gashyantare asura abahoze barabaswe n’ibiyobyabwenge mu gihe muri Werurwe yasuye inkambi y’impunzi mbere yo kwerekeza ku kirwa cy’Ubugiriki cya Lesbos gusura abavuye mu byabo kubera intambara.

Muri Gicurasi yasuye abafite uburwayi bwo mu mutwe, muri Kamena asura abapadiri bashaje banafite uburwayi butandukanye.

Mu kwezi gushize uwa Gatanu we w’impuhwe yari yawuhariye abana bato barwaye nyuma yo gusengera abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abayahudi mu nkambi ya Auschwitz-Birkenau yari yariswe iy’urupfu kubera abantu benshi bahicirwaga.

Papa Francis aganira n'abahoze bakoreshwa umwuga w'uburaya ku gahato
Papa Francis akomeje gukora ingendo zitandukanye zita ku bantu bababaye
Papa Francis asoma umwe mu bana b'abagore bahoze bakoreshwa ubusambanyi bw'agahato
Bishimiye gusurwa na Papa bamwambika ishapure

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved