Urwijiji mu mubano wa Afurika na Amerika ku butegetsi bwa Trump, ni nde uzunguka?

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Bisa n’ibitoroshye gusesengura iby’umubano w’ubutegetsi bw’Umukuru w’igihugu nka Donald Trump afitanye n’ibindi bihugu n’indi migabane, mu gihe ataramara igihe kinini ku butegetsi.

Umunyamakuru Steve Bloomfield wa The Independent mu nyandiko ye yo ku wa 17 Gashyantare mu 2008, yavuze ko mu ba Perezida bose bategetse Amerika, nta n’umwe uzigera ashyikira George Walker Bush mu kugirira Afurika akamaro.

Akimara kugera ku butegetsi, George W Bush yazamuye inkunga Amerika yageneraga Afurika, iva kuri miliyari 1.4 y’amadolari, yikuba gatanu.

Uyu ni we perezida washoye akayabo ka miliyari 30 z’amadolari mu mushinga wa PEPFAR [President’s Emergency Plan for AIDS Relief ], uyu mushinga wagize uruhare mu kurokora abantu batari bake bahitanwaga n’icyorezo cya SIDA.

Abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA bavuye ku 50.000 mu 2003 bagera kuri miliyoni 1.3 mu myaka itanu yakurikiyeho nk’uko The Independent yakomeje ibivuga.

Joel Barkan, Umushakashatsi muri Centre for Strategic and International Studies muri Washington, yavuze ko nubwo yari afite ibyo anenga George W Bush byinshi, amushimira ko yabaye indashyikirwa y’umuperezida wa Amerika wasuye Afurika inshuro irenze imwe akiri ku buperezida.

Barkan avuga ko ugereranyije Bill Clinton na Trump, wasanga nta mahuriro, kuko ngo mu gihe cya Clinton nibwo mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi Amerika irebera ndetse ngo Clinton ni we wategetse ko abasirikare ba Amerika bavanwa muri Somalia igitaraganya mu 1993, kugeza magingo aya Somalia ikaba yarabaye nk’umuyonga.

Trump ashobora kuba Pereziza wa mbere wa Amerika utazagira icyo amarira Afurika

Kuri ubu igikomeje kwibazwaho cyane ni ubutumwa Trump aherutse gutangaza avuga ko ibihugu bya Afurika , Haiti na El Salvador bimeze nk’imisarani bityo abimukira babivamo badakwiriye kwemerwa muri Amerika.

Afurika Yunze Ubumwe yahise isohora itangazo ryamagana ayo magambo ya Trump, inasaba ko yahita abisabira imbabazi.

Ni ubwa mbere Afurika yanditse isaba ibisobanuro umukuru w’igihugu wa Amerika mu ijwi rimwe, abakurikiranira ibintu hafi muri politiki na dipolomasi babona nko gushira manga n’ubwoba kwa Afurika.

Jeune Afrique mu nyandiko yayo yo ku wa 11 Mutarama 2018, yatangaje ko Trump yamaganiye kure abamuhimbira ibyo atavuze, ndetse yongeraho ko ayo ari amagambo adafite ishingiro agenda akwirakwizwa n’abo mu ishyaka ry’aba-Democrate bamuharabika.

Kuba Trump akomeje kuba nk’utumva ibintu kimwe na Afurika ntibigaragararira mu magambo gusa kuko akimara kugera ku butegetsi, muri gahunda ze zose yihutiye kugabanya zimwe mu nkunga zagenerwaga amahanga, yibanda ku bireba Amerika gusa, aho hari n’amasezerano mpuzamahanga nk’ayo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere yitiriwe Paris yivanyemo rugikubita.

Byose kandi bigaragarira mu igabanywa ry’inkunga zari zigenewe ibigo bikomeye bya Leta y’Amerika nk’aho USAID cyagabanyirijwe ingengo cyakoreshaga ku kigero cya 28%.

Hakurikiyeho ikurwaho ry’Ikigega cy’Amerika cyari icyo kugoboka impunzi.

Muri ibyo byose Afurika ikaba yakuriweho inkunga zingana na 13% nk’uko ikigo Brookings Institution gikorera Washington D.C cyabitangaje ku wa 2 Mutarama 2018.

Umwe mu bashakashatsi muri icyo kigo, Brahima Sangafowa Coulibary avuga ko uretse ingengo y’imari igenerwa igisirikare cya Amerika gikorera muri Afurika yiyongereyeho 10 %, ngo nta kindi kidasanzwe uyu muperezida yari yakorera uwo mugabane gifatika.

Sangafowa atangazwa no kubona mu bategetsi bakomeye ba Amerika bakorana na Trump nta n’umwe utarasura indi migabane igize isi, ariko yaba Mike Pince wungirije Trump, Rex Tillerson ushinzwe Ububanyi n’Amahanga ndetse na Trump ubwe, ngo nta n’umwe wari wakandagiza ikirenge muri Afurika mu gihe bamaze ku butegetsi.

Jeneral Mattis ushinzwe Ingabo wenyine ngo niwe mutegetsi ukomeye wa Trump wigeze gusura ibirindiro by’ingabo z’Amerika biri muri Djibouti.

Sangafowa akebura Trump ko nubwo yahaye inkunga igisirikare cya Nigeria ihwanye n’amadolari asaga miliyoni 500 mu rwego rwo gufasha iki gihugu guhangana n’inyeshyamba za Boko Haram, ibi bikiyongera no ku bikorwa by’ingabo zirwanira mu kirere z’Amerika zikora muri Somalia zihanganye na Al Shabab, ngo ntacyo bizageraho mu gihe cyose Trump azashaka kurutisha politiki na dipolomasi ibisubizo bishingiye ku mbaraga z’igisirikare n’intambara zidashira.

Afurika nikomeza kwihagararaho, Trump azisanga Amerika nta kibanza ikihafite

Sangafowa asoza inyandiko ye aburira Afurika kutarangazwa n’ibyo Trump akora, ahubwo ngo nk’uko ½ cy’ibihugu biza imbere ku isi mu izamuka ry’ubukungu ku isi biri muri Afurika, bizayitere umwete wo gutuma igira ijambo ridakuka mu ruhando mpuzamahanga.

Brookings Institution na Sangahowa basoza berekana ko n’iyo Trump atakwirirwa yirushya agena ingamba nshya kuri Afurika, ngo abamubanjirije bari bakoze ibikwiriye yakagombye guheraho abishimangira, niba adashoboye guhanga ibye.Icyakora bavuga ko hakiri umwanya wo kuba yashyiraho gahunda ze.

Ibi rero ngo mu gihe bitashoboka, Donald Trump azaba aciye agahigo ko kuba ari we mutegetsi uzaba ayoboye Amerika, nta ngamba zitomoye afite kuri Afurika kandi ngo bikaba byazasiga icyuho gikomeye hagati y’umubano wa Amerika n’uyu mugabane.

Niba nta gihindutse ibihugu nk’u Bushinwa n’u Bufaransa, u Buhinde na Israel, Turikiya n’u Burusiya bishobora kuzashinga imizi muri Afurika, Amerika igasigarira aho.

Icyakora ngo nta rirarenga kuko n’abandi bakuru b’ibihugu babanjirije Trump ku butegetsi, bagiye bagaragaza gushyira ingufu mu bireba Afurika manda zabo ziri mu kurangira. Nka Bill Cilinton yashyizeho umuryango uhuza Amerika n’ibihugu bya Afurika mu bucuruzi (AGOA) mu 2000 asigaje umwaka umwe ngo asoze manda ye ya nyuma.

Barack Obama na we washyizeho umugambi uzwi nka Young African Leader Initiative ugamije gufasha ishoramari na politiki mu bakiri bato ndetse n’umugambi Power Africa wo gufasha ikwirakwizwa ry’amashanyarazi muri Afrika, yabizanye ubwo Obama yasozaga manda ye ya nyuma.

Afurika nikomeza kwihagararaho mu bwubahane n’amahanga akize ku isi, izakomeza gutera imbere kandi n’abimukira bahora bashyugumbwa kuwuvamo, bazarushaho kuwugirira icyizere, kizatuma uhindura igihagararo mu ruhando mpuzamahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza