Urwenya : Kwiyandikisha ni bibiri kwiyandikuza ni bitanu


Yanditswe kuya 19-07-2012 - Saa 14:59' na Olivier Muhirwa

1. Umusore yaratekereje asanga n’ubwo amaze imyaka myinshi arangije amashuri nta kazi arabona, ahitamo kwihangira umushinga.

Yarakugendeye ajya ahantu mu cyaro hibera abaturage bamwe babisi. Maze afata ikaramu n’urupapuro yigira busy (arihuzahuza) atangira kwiyandikisha ubusa. Abaturage bakomeje kumwibaza ho dore ko ari n’inshuro ya mbere bari bamubonye mu gace kabo, hanyuma biyemeza kumwegera ngo bamubaze ikimugenza ! Niko kubasubiza ati : “Hari umushinga w’Abashinwa waje mu Rwanda ushaka gufasha abasaza n’abakecuru, none ushaka wese nazane amafaranga ibihumbi bibiri mushire kuri iyi lisiti”.

Abasaza si uguhurura umurongo uba umurongo, bariyandikisha bishyira kera. Umusaza umwe w’inyaryenge yarabirebye, araza abaza wa musore ati : “Ariko se mwana wa ko utatubwiye bagiye kudufasha iki ?” Umusore yasubije ko uwo mushinga ugiye gufata imiryango y’abasaza n’abakecuru ikayiha ingurane, hanyuma bo (abasaza n’abakecuru) ukabakoramo ibiryo by’inkoko. Yakomeje agira ati : “Mumenye kandi ko n’ubwo kwiyandikisha byari bibiri, kwiyandikuza byo ari bitanu.”

2. Impumyi ebyiri zari zigiye kurwana,maze umugenzi wari uri aho arazikiza ziranga.

Imwe yose iti : « Reka muhonde igihe yahereye. » Maze wa mugenzi arazihorera arangije ati : « Ngaho ni murwane ndafana uriya ufite icyuma, maze buri wese ahita akizwa n’amaguru.”

3. Umufaransa, Umunyaportugali n’Umushinwa bafashwe na ba bantu barya abandi (reka tubite ba "Nyamuryabantu"). N’uko umutware w’abo ba Nyamuryabantu arababwira, ati : ”Ibitsina byanyu byose hamwe nizireshya na santimetero mirongo itanu (50cm) ndabareka mwigendere”.

Ni uko bapima Umufaransa basanga igitsina cye gipima santimetero makumyabiri n’eshanu (25cm). Bakurikizaho Umunyaportugali basanga igitsina cye gipima santimetero makumyabiri n’eshatu (23cm).

Hanyuma bapima n’Umushinwa basanga igitsina cye gipima santimetero ebyiri (2cm). Santimetero 50 ziba zirusuye, ubwo rero amasezerano aba arabakijije, bararekurwa, barataha.

Bagenda nta wabashije kuvugisha undi mu nziza, biratinda, Umushinwa ageze aho ati : ” Iyo ataba jyewe, tuba turiwe pe !”. Abandi ntibasubiza. Hashira umwanya, Umushinwa bimwanga mu nda, maze arongera ati : ”Iyo igitsina cyanjye kiba kitafashe umurego (atashyutswe) ubu rwose tuba dutunze ku mishito".

IBITEKEREZO
NYAMWANGA KUMVA NUKO ABA ATAGIRA AMATWI. NTAWE UBONA INNYO Y'INKOKO UMUYAGA UTARAHUHA
Musubize1er.09.2012 saa 14:51
NSANZIMANA VLADIMIR
ooooooooooooooooooooooooops muzajye kwiga comedy mubone kudusetsa ariko harimo bacye abafite talents
Musubize23.08.2012 saa 16:07
chance
Umugabo n'umugore baricaye bagirana amasezerano ko ntawe uzaca inyuma mugenzi we. Bumvikana ko buri wese afata agaseke ke, yajya acikwa agaca inyuma mugenzi we agashyira igishyimbo muri ka gaseke. Hanyuma uduseke tukazapfundurwa bashaje. Igihe cyarageze umukecuru asaba umusaza ko bapfundur uduseke. Umusaza ntiyazuyaza, ati dupfunure, buri wese azana ake gaseke. Umukecuru ati reka mbanze, apfunduye asutse hasi hatakara ibishyimbo bitanu (5). Umusaza arapfundura asutse hasi babura ikintu. umukecuru ipfunwe riramwica asaba imbabazi apfukamye. Umusaza ati byihorere humura, wikwirenganya, burya igihe duherutse kubura uburisho bw'ibijumba, ibishyimbo nazanye ngo uteke ni ibyo nari nkuye muri iki cyibo cyanjye !!!!!
Musubize23.07.2012 saa 09:48
Agahozo Synthia
Umugabo yaratashe avuye ku kazi asanga iseri y'imineke iyi baha abana hasigaye nk'itatu. nuko ayijyaho araadufata araturya utwo tuneke 3 dusigaye noneho ku ruhande umwana we yari yicaye abonye se amize twa tuneke ehh umwana niko gukoma induru arira cyane asakuza mamamamama yayayayaya ise atangira kumucecekesha umwana arushaho gusakuza niko gusohoka yiruka kujya gushaka utundi kumuhanda. abantu bahuruje ngo barebe uko umwana abaye ngo bite mwana niki kikuriza ? nawe ati papa yandiriye imineke. abantu bajyaho baraseka, rero abagabo mujye mumenya ibyo mugomba gufata. hahahaha
Musubize20.07.2012 saa 05:43
emanuel
hhahhahaha ndabemeye ku umushinwa
Musubize20.07.2012 saa 01:29
d
ni pedro umusani uri kuzamuka mu ntera idashimishije cyane nzabakenera mu minsi iri imbere muri video ndashaka gushyiramo utuntu tumwe na tumwe tukuvuyeho courage
Musubize19.07.2012 saa 13:35
pedro
ni pedro umusani uri kuzamuka mu ntera idashimishije cyane nzabakenera mu minsi iri imbere muri video ndashaka gushyiramo utuntu tumwe na tumwe tukuvuyeho courage
Musubize19.07.2012 saa 13:35
pedro
ni pedro umusani uri kuzamuka mu ntera idashimishije cyane nzabakenera mu minsi iri imbere muri video ndashaka gushyiramo utuntu tumwe na tumwe tukuvuyeho courage
Musubize19.07.2012 saa 13:35
pedro
Utu tuntu nadukunze bambe , mujye mushyiraho utuntu nkutu aho gushyiraho ba Bill bananiwe kuturwanaho !!! utu tuntu nitwiza cyane kuli twe turengeje imyaka 50 mukomeze muzane nutundi bambe
Musubize19.07.2012 saa 12:04
Buliminyundo
Mwabera mushyizeho utuntu turuhura mumutwe ibi ni byiza pee !!!ariko akimpumyi niko kankuyeho.Thx
Musubize19.07.2012 saa 10:37
Me

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!