Gusohora album byari bisanzwe bimenyerewe mu bahanzi b’indirimbo,ariko ku wa 14 Gashyantare,Japhet na 5K Etienne,bagize Bigomba Guhinduka basohoye album bise Valentine Comedy album.
Iyi album ikubiyemo ubutumwa butandukanye bw’ibintu batekerezako bishobora guhinduka nkuko basanzwe babikora mu bihangano byabo,ariko iyi ifite umwihariko wo kugaruka ku rukundo kuko bayisohoye kuri St Valentin.
Iki gitekerezo bakigize bashaka guha impano idasanzwe abakunzi b’ibihangano byabo bituma bahanga agashya ko gusohorera icyarimwe amashusho icumi ngo ababakundana babone amashusho ahagije.
Mazimpaka Japhet yabwiye IGIHE ko basohoye iyo album mu rwego rwo gushaka gutanga ubutumwa bwinshi icyarimwe no gushimisha abakunzi babo.
Ati «Hari ukuntu dukora amashusho magufi nk’iminota ibiri ariko ukabona hari nk’ikintu kiba rimwe mu mwaka twavugaho ibintu byinshi bigomba guhinduka, duhitamo kuba twakora umuzingo w’amashusho menshi ku kintu kimwe. »
Yakomeje avuga ko nyuma yo kugira igitekerezo bifuje kuba bakora amashusho agaruka ku rukundo n’ubundi butumwa, mu rwego rwo gushimisha abakunzi babo ku munsi wa St Valentin.
Ati « Twari tumaze iminsi dutekereza kuba twakora igitaramo kuri St Valentin ariko kubera Covid-19 ntibyadukundira, turavuga ngo reka tubahe ikintu gitandukanye batari bamenyereye mu rwego rwo kubashimisha kuri uriya munsi.»
Mazimpaka yongeyeho ko babikoze mu rwego rwo guhanga udushya mubyo bakora kandi biteguye gutanga ibindi byinshi.
Iyi album igizwe n’amashusho icumi agiye afite hagati y’iminota itatu n’umunani. Kuyikora no kuyitunganya neza byabafashe igihe cy’iminsi itatu,bakaba barayishyize ku rubuga rwabo rwa Youtube rwa Bigomba Guhinduka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!