Ibitwenge n’akangononwa mu gitaramo cy’urwenya cyatumiwemo Djasa Djasa (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 10 Ukuboza 2018 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Abitabiriye igitaramo cy’urwenya ruganisha ku ijambo ry’Imana cyiswe Life Is Fun, batashye baryohewe ariko bafite n’akangononwa k’uburyo umunyarwenya wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djasa Djasa wari watumiwe, atabashimishije nk’uko bari babyiteze.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo iki gitaramo cyabaye. Saa moya zibura iminota mike umunyarwenya Divin wayoboye iki gitaramo yari agitangije.

bitewe n’uburyo bateraga urwenya rurimo inyigisho. Ibyo bavugaga byose byibandaga ku Ijambo ry’Imana.Abanyarwenya bakizamuka nibo babanje guseruka ndetse bishimirwa mu buryo bukomeye,

Muri iki gice cyari icya mbere, umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke akaba ari nawe wateguye iki gitaramo, yasanze itsinda ry’ababyinnyi ryari riri gususurutsa abari aho maze bamufasha kubyina indirimbo ye yitwa Imiyaga.

Iyi ndirimbo ivuyeho yahise ahamagara itorero ribyina bya kinyarwanda, rimufasha kubyina indi yamamaye yitwa ‘Fata Telefone’.

Umunyarwenya 5k Etienne niwe watangije igice cya kabiri cyarimo abanyarwenya bamaze gutera imbere. Urwenya rwaterwaga akenshi rwagarukaga ku Ikipe y’Igihugu Amavubi, abakozi b’Imana nka Rugagi, Shaddy Boo n’abandi batandukanye.

Abanyarwenya bo muri Comedy Nights ari bo Joshua, Babou, na Michael bari baje gushyigikira mugenzi wabo kandi bashimishije abari aho.

Joshua yateye urwenya kuri Shaddy Boo avuga uburyo yajya akuramo umuntu amadayimoni yavuze yirya ati “muvemo, muvemo disi we!”

Yongeye kuvuga uko byaba bimeze hari nk’umudayimoni usa na Shaddy Boo waba ari mu muntu ari kwirukanwa na Pasiteri. Yagize ati “Pasiteri yajya avuga ngo muvemo, Shaddy Boo akavuga ndanze (yirya), muvemo, agasubiza ngo ‘Diamond ntaranyishyura.”

Gratien Niyitegeka wamamaye nka Seburiko, Papa Sava n’andi mazina menshi, yari ategerejwe na benshi. Uyu we kureba abantu byonyine byatumaga baseka. Umuvugo we wo gushima Imana witwa “Kwifuza ni Icyaha” wasekeje abantu baratembagara”

Yavuze ukuntu abakecuru b’abagatulika basenga igihe kirekire iyo bagiye kurya, ku buryo baba bacunga abana badahumirije, babafata bakabakankamira.

Kibonke yagarutse mu gice cya kabiri, atera urwenya rwatumye benshi bifata mu mbavu. Yavuze ku ndirimbo ya Mose izaririmbwa mu ijuru, ati “Impamvu Imana itatubwiye amagambo ayigize abahanzi bo mu Rwanda bari kuyishishura.”

Yateye urwenya ku bahanzi batandukanye baririmba indirimbo z’Imana nka Patient Bizimana, Israel Mbonyi n’abandi batandukanye umunsi bazaba bamuterefona bamubaza uko mu ijuru bimeze bo basigaye.

Djasa Djasa yateye abantu akangononwa…

Umunyarwenya Djasa Djasa niwe wari umushyitsi w’imena, ndetse yari ategerejwe n’abantu benshi bari aho. Bari biteze ko aza gukora ibirenze ibyo abanyarwanda bakoze.

Byabaye ikinyuranyo kuko yamaze iminota itarenze 15 avuga. Yinjiriye ku ndirimbo, irangiye atera urwenya rumwe rutasekeje abantu kuko bavuga ko rusanzwe ruzwi na benshi, maze arikubura aragenda ariko ahita agaruka, avuga ko hari icyo yari yibagiwe.

Uyu mugabo wakoreshaga ikinyarwanda cyinshi yahise akubitaho urundi rwenya rumwe, aho yavuze ukuntu yarose ari gutera amagi, akicura asanga ubiriri bwa Serena Hotel yari aryamyemo yabwujuje amazirantoki.

Abantu benshi ntibishimiye ibyo uyu munyarwenya yakoze, kuko ubuhanga bari basanzwe bamuziho atabwerekenye i Kigali.

Igitaramo cyasojwe n’umuhanzi Serge Iyamuremye waririmbye i saa yine n’igice.

Ababyinnyi ba Kibonke babanje kunyuzaho agakino
Abakunzi b'urwenya bari batembagaye
Abanyarwenya bakizamuka bagaraje icyizere cy'ejo hazaza muri uyu mwuga
Abanyarwenya bakizamuka bahawe umwanya mbere y'abandi
Abitabiriye igitaramo basetse biratinda
Bagoroye imbavu
Abakunzi b'urwenya baryohewe biratinda
Djasa Djasa wari waturutse muri RDC agiye gusetsa abanyarwanda
Kibonke mu gice cya mbere yabanje kuririmba
Kibonke n'ababyinnyi be babyina 'Imiyaga'
Kibonke n'ababyinnyi be banasirimbye
Miss Ariane Uwimana, wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016, ibitwenge byari byamurenze
Muri bose nta watashye atamwenyuye
Umuhanzi Patient Bizimana yari yabukereye, ari no mu batanzweho urugero mu rwenya
Umuhanzikazi Tonzi uri mu bakunzwe mu njyana zihimbaza Imana nawe ntiyari yatanzwe
Umunyarwenya Divin wari uyoboye ibirori nawe yanyuzagamo agasetsa abitabiriye iki gitaramo
Mu baherekeje Kibonke, umusore umwe yiyambitse nk'umugore maze ashobera abantu
Djasa Djasa yagaragaje ko azi Ikinyarwanda cyinshi
Djasa Djasa yakoze iyo bwabaga ngo ashimishe abantu ariko bataha batanyuzwe
Umuhanzi Serge Iyamuremue niwe wasoje igitaramo

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza