Chris Brown afite amatsiko menshi yo kubonana n’Umugande basa

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 30 Ugushyingo 2015 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya Alex Muhangi uherutse gutaramira mu Rwanda agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhura na Chris Brown bakunze kuvugwa ko basa.

Alex Muhangi bakunze kuvuga ko asa na Chris Brown kubera amenyo yabo ateye kimwe, amaso,umutwe ndetse iyo uyu munyarwenya yambaye imyenda ikunze kuranga uyu muhanzi biba akarusho.

Uyu munyarwenya yabwiye IGIHE ko kugira ngo atangire kuvugana na Chris Brown ndetse na nyina yabifashijwemo n’umu-DJ w’uyu muhanzi wigeze kugenderera Uganda.

Yagize ati “DJ wa Chris Brown yigeze kuza muri Uganda, ambonye avuza induru yiyamira ko nsa n’umuhanzi we ahita amfotora abohereza amafoto yanjye.”

Kuva ubwo Chris Brown yahise agira amatsiko yo kubona umuntu basa ndetse ngo bidatinze bahise batangira ibiganiro.

Iyi nkuru uyu muhanzi ntiyayihereranye kuko yahise abigeza kuri nyina nawe amatsiko aba menshi yo kubona umuntu usa n’umuhungu we.

Nyina wa Chris Brown afite amatsiko yo kubonana n’umuntu usa n’umuhungu we ndetse kuri ubu Alex Muhangi ari kwitegura kwerekeza muri USA kwiyereka uyu muryango.

Ati, “Nakomeje kujya mvugana na DJ we aza kumpuza na Chris Brown ndetse na nyina dutangira kuvuganira ku mbuga nkoranyambaga. ubona bafite amatsiko menshi yo kumbona.”

Alex Muhangi yasobanuye ko kubera ukuntu abantu bakundaga gufatanya amafoto ye n’aya Chris Brown bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga, byatumye na Rihanna amukurikira kuri Instagram ndetse kuri ubu ni we Munya-Uganda rukumbi uyu mukobwa akurikira.

Yagize ati “Abantu bakunze kujya bashyira amafoto yanjye na Chris Brown ku mbuga nkoranyambaga bituma na Rihanna ankurikira kuri Instagram. Ubu ni njye Mugande uyu mukobwa akurikira gusa.”

Uyu mugabo ufitanye isano rya hafi na Anne Kansiime yavuze ko nyina wa Chris Brown ari we bakunze kuvugana cyane ndetse ko bamaze guhana gahunda ndakuka ku buryo ntagihindutse yabonana na bo mu ntangiriro z’Ukuboza 2015.

Uyu munyarwenya amaze gukorera ibitaramo bitandukanye muri Kenya, Ghana, Nigeria, u Rwanda n’u Bwongereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza