Basetse barihirika mu gitaramo cy’urwenya cyatumiwemo Eric Omondi i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 27 Werurwe 2017 saa 09:46
Yasuwe :
1 0

Abasore b’abanyarwenya bo mu itsinda Comedy Knight bahuriye mu gitaramo na Eric Omondi wo muri Kenya, basetsa mu buryo bukomeye imbaga y’abantu bari baje kubareba.

Ni mu gitaramo cyiswe ‘Seka Live’ cyabereye i Kigali muri Serena Hotel mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2017. Mbere y’uko abanyarwenya batandukanye bari babukereye batangira ibikorwa byo gusetsa abitabiriye iki gitaramo, habanje kuririmba itsinda ‘Beaty For Ashes’ ririshimirwa mu ndirimbo zo kuramya Imana.

Nyuma y’aba bahanzi hakurikiyeho abanyarwenya bo muri Comedy Knights aribo George, Herve, Divin,Arthur, Michael afatanya na Babu gukangura ibitwenge mu bitabiriye iki gitaramo, babasekeje babaganiriza ku bibaho mu buzima bwa buri munsi bisekeje.

Nkusi Arthur uri mu banyarwenya bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda, yatunguranye aza ku rubyiniro agendera ku kanyamapine kazwi nka ‘Hoverboard’, inzenya ze zituma akanyamuneza gasabagira mu bantu batandukanye bari bahari.

Iki gitaramo cyasojwe n’abanyarwenya bazwi muri Kenya no mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba aribo Eric Omondi na Chipukeezy. Mu nzenya ziganjemo iz’ururimi rw’icyongereza basogongeje abanyarwanda bimwe mu bisekeje mu muco wabo banagaruka ku miririmbire y’abahanzi bakorera indirimbo abakobwa bakifashisha amajwi aremereye.

Byari bigoye kubona umuntu ufite isura yijimye mu bitabiriye iki gitaramo, wabonaga buri wese akeye ku maso, afite akanyamuneza, aseka ndetse ubona yaryohewe n’inzenya z’abasore bagize Comedy Night na bagenzi babo bo muri Kenya bari batumiwe.

Benshi basekejwe n'uburyo Arthur yagendeye kuri aka kanyamapine
Chipukeezy atera urwenya imbere y'imbaga yari yitabiriye iki gitaramo
Eric Omondi na chipukeezy bafatanyije gusetsa abantu
Abantu bari bishimye bigaragaza uburyo iki gitaramo cyari kinejeje
Jules Sentore wari wicaye mu b'imbere wasangaga afata amashusho ya buri kantu
Michael na Babu
'Seka Live' yari yabaye 'Seka Live', abantu basekaga bakihirika
Peace Jolis n'umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza