Anne Kansiime ugiye gutaramira mu Rwanda ni muntu ki?

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 4 Kamena 2015 saa 08:56
Yasuwe :
1 0

Anne Kansiime ni umunyarwenya umaze kumenyekana cyane mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ari naho abantu bahera bamwita umwamikazi w’urwenya muri aka Karere.

Hari benshi bamukunda batazi amateka ye niyo mpamvu IGIHE yabakusanyirije byinshi mu byaranze ndetse n’ibiranga Kansiime Anne.

Anne Kansiime afite imyaka 28 , yavutse ku itariki 13 Mata 1987 , avukira mu gace ka Mparo, Akarere ka Kabale, muri Uganda y’Uburengerazuba. Ni umunyarwenya, akina filime akaba n’umwanditsi w’udukino dusekeje.

Ibinyamakuru bimwe byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’u Rwanda ruherereyemo bamuhaye izina rya “East Africa’s Queen of Comedy”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishaka gusobanura ko ari we mwamikazi w’urwenya muri aka Karere.

Ababyeyi be bombi baracyariho, amashuri abanza yayize ku kigo cy’amashuri abanza cya Kabale, icyiciro rusange n’icyiciro gikurikiyeho kugeza asoje amashuri yisumbuye yabyigiye ku ishuri ry’abakobwa riherereye mu gace ka Bushenyi ryitwa Bweranyangi Girls’ Senior Secondary School . Kansiime yize kandi icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ya Makerere University mu ishami n’imibanire y’abantu(Social science).

Yashinze imizi mu gutera urwenya muri 2007

Yatangiye ibigendanye no gusetsa mu mwaka wa 2007 akiga muri kaminuza ya Makerere, aho yakundaga gukina udukino dusekeje mu itsinda ryitwaga ‘Theatre Factory’. Iri tsinda rimaze gusenyuka , yinjiye muri ‘Theatre Fun’ ryasimbuye irya mbere. Iri tsinda ryakinaga udukino twaryo buri wa Kane nimugoroba, udukino twiza tugacishwa kuri televiziyo ya NTV Uganda mu kiganiro cyitwa Barbed Wire cyaje guhindurirwa izina ryitwa U-Turn.

Kansiime kandi yamenyekanye mu kiganiro cya MiniBuzz yafatanyaga na Brian Mulondo cyabaga kivuga ku ngingo zinyuranye abantu bagendaga batangaho ibitekerezo ariko bigakorwa mu buryo bwo gusetsa.

Muri 2014 yatangiye kujya ashyira amashusho y’ imwe mu mikino ye isekeje ku rubuga rwa YouTube. Abantu batangiye kumubwira ko ari byiza , bimutera imbaraga yo gushyiraho menshi mu mashusho ashoboka ndetse byatumye televiziyo yo mu gihugu cya Kenya imuha umwanya wo kujya anyuzaho ikiganiro inshuro imwe mu cyumweru, ari naho haturutse ikiganiro yise ‘Don’t mess with Kansiime’.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2014, sheneye ye ya Youtube yari imaze gusurwa na miliyoni 15 zarebaga amashusho ye anyuranye yashyizeho. Kurebwa cyane kw’amashusho yashyiraga kuri Youtube, byatumye BBC Focus on Africa imukoraho ikiganiro.

Gusetsa byamwubakiye amateka akomeye

Impano ye yo gusetsa yamugejeje mu bihugu binyuranye agenda akoramo ibitaramo. Muri ibyo twavuga nka Botswana, Malawi, Rwanda, u Buhinde, Nigeria, u Bwongereza, , Zambia n’ahandi hatandukanye.

Mu gusetsa kwe, Kansiime Anne yibanda ku bintu bibaho mu buzima bwa buri munsi nk’uko na we ubwe abyivugira.

Ati, “ Nkunda gukina ku bintu bibaho mu buzima bwa buri munsi , nibyo bituma utandukana n’abandi kandi ugakora ibintu byihariye”.

Muri Gashyantare 2015 Anne Kansiime yashakanye na Gerald Ojok bakora ubukwe bwa gakondo bahita babana nk’umugabo n’umugore uretse ko nta bana barabyarana.

Impano ye yo gusetsa yatumye yegukana ibihembo binyuranye birimo AIRTEL Women of Substance Awards 2014, BEFFTA 2013 (Best Comedian) ,Lagos International Festival 2013 (Best Actress), Social Media Awards (Favorite Celebrity) , African Social Awards Malaysia (ASAM) – 2013 n’ibindi byinshi.

Uretse gusetsa, Anne Kansiime afite n’impano yo kuririmba ndetse aherutse gushyira hanze album ikubiyeho indirimbo 10 z’abana.

Ategerejwe i Kigali

Kuri ubu mu Rwanda hateganyijwe igitaramo cy’abanyarwenya baza barangajwe imbere na Kansiime Anne wo muri Uganda bakise Comedy Jam kikaba giteganyijwe ku itariki 06 Kamena 2015.

Kansiime azabanzirizwa n’umuhanzi Hope,umunyarwenya Kigingi w’i Burundi ndetse na Nkusi Arthur wo mu Rwanda.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera Serena Hotel bizaba ari amafaranga ibihumb icumi.

Mu gukusanya aya makuru twifashishije Wikipedia n’izindi mbuga zitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza