00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yiyemeje gutandukana n’umugabo we akurikira uwo bakinanye muri ‘Sex Life’ igezweho kuri Netflix

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe gito filime yitwa ‘Sex/Life’ igiye hanze, Adam Demos na Sarah Shahi bari mu bakinnyi b’imena bayo batangiye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, aho batangaje ko basigaye bakundana nyuma yo guhurira mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime mu mwaka ushize.

Ibitangazamakuru bitandukanye muri Amerika biri kwandika inkuru zishyushye zigaragaza ko aba bombi [Sarah Shahi ukina ari Billie Connelly na Adam Demos ukina ari Brad Simon] basigaye bakundana ndetse ahantu hose baba bari kumwe bafatanye agatoki ku kandi.

Sarah Sahi yabwiye ikinyamakuru People mu minsi ishize ko we na Adam Demos, bahuriye kuri byinshi ndetse bakaba bahuza cyane mu buryo bukomeye.

Ati “Twarahuje bwa mbere tugihura. Twasanze duhuje umuziki buri wese akunda. Duhuje icyanga kimwe kuri whiskey na Tequila, yahise antwara ubwenge nk’umuntu nahoze nifuza cyane kuva kera. Nagize amahirwe yo gukinana na we, navuga ko kwicarana na we iruhande rwanjye , iruhande rwa camera byari iby’agaciro.”

Sarah Sahi afite imyaka 41 mu gihe Adam Demos afite 36.

Muri Kamena 2020 nibwo US Weekly yatangaje ko Sarah Shahi yashwanye na Steve Howey wari umugabo we bari bamaranye imyaka 11. Bari bafitanye abana batatu barimo uwitwa William n’impanga zirimo Violet na Knox. Batandukanye byemewe n’amategeko muri Mutarama 2021.

Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Sarah Shahi yigeze kwandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko kuva batandukana agasanga Adam Demos bahuriye muri Sex/Life ubuzima bwe bwahindutse.

‘Sex/Life’ aba bombi bahuriyemo, yashyizwe kuri Netflix ku wa 25 Kamena 2021 ishingiye ku nkuru y’agatabo kitwa ‘44 Chapters About 4 Men’ ka BB Easton.

Season ya mbere ya ‘Sex/Life’ ifite ibice umunani. Iri mu bwoko bwa pornographie zoroheje buzwi nka erotic movie cyangwa soft porn. Igaragaramo Sarah Shahi ukina ari Billie Connelly, Mike Vogel ukina ari Cooper Connelly , Adam Demos ukina ari Brad Simon na Margaret Odette ukina nka Sasha Snow.

Ibyo bakinanye muri SexLife byatumye biyumvanamo umwe ahitamo gusenya urugo
Umugore yasize umugabo we bari bamaranye igihe ajya gukundana n'uyu musore bahuriye muri Sex Life
Urukundo rugeze aharyoshye
Urukundo rw'aba bombi rwakomeye mu ntangiro z'uyu mwaka ubwo uyu mugore yamaraga gutandukana n'umugabo birushaho gukomera ubwo filime bahuriyemo bakamenyana yajyaga hanze muri Kamena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .