00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yarwaye COVID-19 inshuro ebyiri: Ibyo utamenye kuri Uwineza Clarisse ukunzwe muri sinema (Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 Kanama 2021 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Ushobora kuba waramumenye nka Clara kuri Radio cyangwa ukamumenya nka Mama Mimi muri Indoto series, amazina ye bwite ni Uwineza Clarisse akaba ari umwe mu bakinnyi ba filimi bakunzwe cyane mu Rwanda.

Uyu mubyeyi w’abana babiri ndetse w’umuvugabutumwa bwiza, yakunzwe n’abatari bake kuri Radio Rwanda aho agenda akora ibiganiro bitandukanye bikunzwe nka Kazi ni kazi, nta rungu ndetse n’ibindi bituma abamukurikira badakuraho urushinge.

Imyaka 17 irashize Uwineza yinjiye mu itangazamakuru akaba yararyize mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK). Yatangiriye akazi ke kuri Radiyo Maria, aho yamaze imyaka irindwi, yaje kuhava ajya gukora kuri Radio Salus yamazeho imyaka ibiri.

Mu 2010 yagiye gukora mu cyahoze ari ORINFOR aho yakoraga mu makuru no bindi biganiro.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwineza yavuze ko akura bamubwiye ko yagaragazaga ibimenyetso byo kuzavamo umunyamakuru kuva akiri umwana.

Yagize ati “Nagiye mu itangazamakuru ndikunda, ndibuka kera nganira na papa yigeze kumbwira ngo nutaba umuhanzi uzaba umunyamakuru. Buriya na kera nakoraga utuntu njye ntibuka ariko ababyeyi babonaga twerekana ko nshobora kuzaba umunyamakuru.”

Yakomeje avuga ko nubwo hari aho yahuye n’ibihe bimugoye mu itangazamakuru ariko atigeze acika intege kuko yakoraga ibyo akunda.

Kuri ubu Uwineza akora ikiganiro cyitwa ‘Nta rungu’ kiba ijoro ryose kuri Radio Rwanda, kuri we avuga ko gukora ijoro ntacyo bimubangamiyeho kuko n’abana be babyumva.

Yagize ati “Intwari ntihuga ku rugamba kandi iyo uri intwari ubyigisha n’abana. Abana banjye baziko ubu buzima bushobora kuboneka habona cyangwa bwije, burya uzaruhe cyane wakoze aho kuruha usaba. Njye gukora nijoro ntacyo bintwaye kandi n’abana banjye barabyakiriye.”

Inzozi zabaye impamo muri sinema

Mu mpera za 2019 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Uwineza agiye gutangira gukina muri filime y’uruhererekane ica kuri televiziyo Rwanda yitwa ‘Indoto’.

Uwineza yavuze ko gukina filime ari ibintu yakuze akunda ariko ntiyahita abona amahirwe yo kubijyamo akiri muto gusa ngo yaje gukabya inzozi ze mu 2020.

Yavuze ko nubwo mbere atakoraga sinema by’umwuga ariko imyitozo yatangwaga mu ishuri ijyanye no guhimba no gukina ikinamico yagiragamo amanota meza.

Yagize ati “Ariya masomo twarayigaga twiga amakinamico, ibi byari impano yanjye aho nagendaga nkina udukino akenshi twakundaga gutsinda, hari undi twiganye wari uzi guhimba iyo atatsindaga ninjye watsindaga.”

Yakomeje avuga uburyo yinjiye muri sinema by’umwuga. Ati “ Hari umubyeyi twakundaga kurebana filime rimwe arambwira ngo hari ahantu bari gukoresha igerageza ryo gushaka abakinnyi wajyayo, ndamubwira ngo ndisaziye, ubwo nza kujyayo.”

“Nagize amahirwe Misago Willson(Nyiri Indoto Series) abona agaciro kanjye, ndakina baramfata ubwo mpita ntangira gukina ndi Mama Mimi.”

Uwineza yavuze ko gukina ari umubyeyi mukuru nta kibazo abibonamo kuko hari ubutumwa aba atanga, kandi ko yagize amahirwe yo gukinana n’abantu bumvikana akisanzura.

Nubwo ari umuvugabutumwa kuri we yumva ko gukina filime no kuba yajya mu ndirimbo z’abahanzi na byo ari ukuvuga ubutumwa.

Uwineza yagize ati “Burya ikintu cyose ukoze uba uri guhimbaza Imana, niba ndi mu ndirimbo ya Bruce Melody bakanyerekana ndi umubyeyi mfite abana bananiranye hakaba uwabireba agahinduka ni Imana ihimbizwa.”

Kurwara kanseri, Covid-19 na divorce mu byamugoye

Ubuzima bwa muntu habamo ibyiza n’ibibi no kuri Uwineza hari ibihe bibi yahuye na byo mu buzima byamukomereye, ibi bihe harimo kurwara Covid-19 inshuro ebyiri, kurwara kanseri ndetse n’igihe yatandukanaga n’uwo bari barashakanye.

Uyu munyamakuru mu kazi ke yakundaga gushishikariza abantu kwirinda Covid-19 ariko aza kugira ibyago ayirwara inshuro ebyiri ndetse n’abana be bose, ibihe avuga ko byamugoye, akaba ashishikariza abantu kurushaho kwirinda.

Ibindi bihe yanyuzemo byamukomereye ngo ni igihe yarwaye kanseri ndetse n’igihe yandukanye n’uwari umugabo we, Uwineza yavuze ko mu bihe bibi yakomejwe no gusenga ndetse no kwizera Imana.

Yagize ati “Ntandukana n’umugabo wanjye nagize ngo ibyanjye birarangiye kuko numvaga ntacyo ntakoze, nyuma bambwiye ngo ndwaye kanseri biba ibindi nabyo biza guhita ni byinshi nanyuzemo.”

“Ikintu cyamfashije nitwaraga neza, ikiruta byose Imana irankunda ntabwo yigeze yemera kundeka nararyamaga nkarota ihumure, njye gusenga nicyo kintu kinkomeza muri byose.”

Kuri ubu Uwineza akina mu Ndoto series ariko afite n’izindi filime zitarasohoka ndetse akaba yiteguye gukorana n’abantu bandi bashaka gukorana na we.

Uwineza uzwi nka Mama Mimi muri Indoto Series ni umwe mu bakinnyi ba filime batanga icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .