00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Willy Ndahiro yagizwe Umuyobozi w’agateganyo wa Rwanda Film Federation

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Mata 2021 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

Willy Ndahiro wamenyekanye cyane mu Rwanda muri filime zitandukanye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Film Federation w’agateganyo asimbura Kwezi Jean weguye kuri izo nshingano ku mpamvu ze bwite.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mata 2021 ni bwo iyi federasiyo yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko Kwezi Jean yeguye agahita asimbuzwa.

Rikomeza rivuga ko hashingiwe ku myanzuro y’inama y’inteko rusange idasanzwe yateranye ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2021 ikiga kuri ubwo bwegure ikanabwemeza, bamenyesheje Abanyarwanda bose ko yasimbujwe.

Mu gihe hataratorwa undi mu buryo bwemewe Willy Ndahiro ni we bashyizeho mu gihe cy’amezi ari hagati y’atatu n’atandatu kuko yari asanzwe amwungirije.

Kwezi Jean yatowe nk’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Film Festival tariki ya 18 Kanama 2016 asimbuye Ntihabose Ismaël.

Willy Ndahiro asanzwe akomeye mu ruganda rwa sinema
Kwezi Jean wari Umuyobozi wa Rwanda Film Federation aherutse kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .