Weinstein wari ikirangirire muri Hollywood yabaye ruvumwa ashinjwa gufata ku ngufu abakinnyi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Ukwakira 2017 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwabaye nk’urucika umugongo nyuma y’urusobe rw’ibirego biri gushyirwa kuri umwe wari mu nkingi za mwamba, Harvey Weinstein, ko hari abagore n’abakobwa benshi yafashe ku ngufu abandi akabahohotera bishingiye ku gitsina mu myaka myinshi ishize ariko bikajya bigirwa ubwiru.

Kuva mu cyumweru gishize nibwo byafashe indi ntera, abantu bubatse izina muri Hollywood batangiraga gutobora bavuga ibyo bakorewe, barimo Umwongerezakazi Lysette Anthony ushinja Harvey Weinstein ko yamufashe ku ngufu ahayinga mu 1980.

Mbere ye, abakinnyi ba filme barimo Asia Argento, Lucie Evans na Rose McGowan bashinje Harvey w’imyaka 65 ko yabafashe ku ngufu mu bihe bitandukanye.

Uyu mugabo n’umuvandimwe we Bob Weinstein, mu 1979 nibwo bashinzwe inzu itunganya filme, Miramax Films yaje kuba imwe mu zikomeye, mu 2005 baza kuyivamo bashinga The Weinstein Company.

Ubu asumbirijwe n’ibirego by’abamushinja banyuze mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga, ku buryo Polisi y’u Bwongereza na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamutangiyeho iperereza. Gusa hari amakuru ko yaba yamaze kwerekeza mu nzu zimwe zifasha abantu kureka imigiririre idahwitse (rehab) muri Arizona, bivugwa ko yishyurwa amadolari 37,000 ku kwezi.

Ingaruka zamubanye nyinshi

Ku ikubitiro, ibinyamakuru The New York Times na The New Yorker byatangiye gushyira hanze ko hari abagore benshi bashinja Harvey Weinstein kubafata ku ngufu no kubahohotera bishingiye ku gitsina.

Intero yatewe n’uwitwa Rose McGowan wamenyekanye muri filimi nka Charmed, Fifty Dead Men Walking n’izindi, yikirizwa na benshi biteza ikibazo gikomeye kuri uyu mugabo, we werura ko ntawe baryamanye batabyumvikanyeho.

Byateje inkundura yageze aho Weinstein yirukanwa mu kigo The Weinstein Company yagize uruhare mu gushinga. Byiyongeyeho ko yambuwe ubunyamuryango muri Academy of Motion Picture Arts and Sciences itegura ibihembo bya Oscars; umugore we Georgina Chapman atangaza ko bagiye gutandukana ndetse na Hillary Clinton yateye inkunga mu kwiyamamaza atangaza ko agomba kumusubiza amafaranga yamuhaye.

Ubu hari amakuru ko yamaze kwinjira mu nzu izamufasha kugarura ubwenge no kugabanya irari ry’imibonano mpuzabitsina, The Meadows yo muri Arizona, yanafashije abantu banyuranye nka Kate Moss, Tiger Woods na Selena Gomez gusubiza ubwenge ku gihe.

Hervey Weinstein ari mu mazi abira ashinjwa guhohotera abagore

Abavuga ko bahihotewe bariyongera ubutitsa

Uko iminsi igenda ishira niko abagore benshi bari kugenda bazamura amajwi yabo bavuga ibyo uyu mugabo ukomeye mu bakora filime yabakoreye, ahanini bigaterwa n’ijambo yari abafiteho, bamwe akabiyegereza abashukisha kubagira ibirangirire no kubakinisha muri filime yabaga ari gutunganya.

Umwongerezakazi Lysette Anthony yabwiye Polisi ko Harvey Weinstein yamufashe ku ngufu amusanze mu rugo rwe i London.

Icyo gihe ngo uyu mugabo yagiye kumureba, amufungurira umuryango yambaye akenda yambara ari mu rugo yitegura kuza kwambara indi myenda, ahita amwinjirana amufata ku ngufu. Icyo gihe hari ahagana mu 1980. Uyu mugore ngo yagerageje kwirwanaho ariko bitewe n’uburyo Weinstein yari afite ibiro byinshi, yamurushije imbaraga aramusambanya.

Undi mugore wo mu Bwongereza nawe wakoraga muri studio ya Miramax utarifuje ko amazina ye atangazwa, nawe ngo yamusambanyije mu myaka 25 ishize ubwo yamusangaga mu biro bye i London.

Kate Beckinsale wamenyekanye muri filimi Underworld, avuga ko yatangiye gusagarirwa na Weinstein ubwo yari agifite imyaka 17.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram yagize ati ’Ubwo nageraga aho bakirira abantu bamwiye kujya mu cyumba cye. Yamfunguriye urugi rw’icyumba. Nari nkiri muto, ntabwo nigeze nisanzura ku muntu mukuru gutyo, udafite igikundiro, ngo numve ko namugirira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.” Uyu mukobwa ngo yabashije kumucika ariko bigoranye.

Angelina Jolie nawe ubarwa mu ba mbere bahembwa neza muri Hollywood, yabwiye New York Times ko yanze kugira ibyo aganira na Weinstein mu 1998, ahitamo kutazongera kugendana nawe ukundi.

Yagize ati ’Nagize amateka mabi hamwe na Harvey Weinstein mu buto bwanjye, mpitamo kutazongera kugendana nawe ahubwo nkabwira abandi kubyirinda.”

Umufaransakazi nawe ukina filimi, Lea Seydoux w’imyaka 35, avuga ko Weinstein yaje kumusimbukira akamusaba ko amusoma.

Yaje kwandika muri The Guardian ati “Nagombaga kwirwanaho. Ni munini kandi arabyibushye cyane, nagombaga kugerageza kumwiyaka. Yabigerageje inshuro zirenze imwe. Ibyo ntaho byari bihuriye n’akazi. Yari afite ikindi agambiriye, narabibonaga neza. Umugoroba wose yaranyitegerezaga, akampanga amaso nk’aho ndi intongo y’inyama.”

“Byari bigoye guhakana kuko afite imbaraga nyinshi. Ndi umukinnyi wa filimi, niwe uzikora. Turi mu kazi kamwe, biragoye kumujya kure… birababaje kubona umuntu yakora gutya mu myaka myinshi kandi akaguma mu kazi ke.”

Asia Argento ukomoka mu Butaliyani, we yavuze ko Weinstein yamusambanyije hakoreshjwe umunwa ubwo yari afite imyaka 21.

Yabwiye New Yorker ati “Yanteye ubwoba, kandi yari munini. Ntabwo byasibaga. Byari amahano.” Yavuze ko bakomeje kujya baryamana ariko noneho babyumvikanyeho, kugeza mu myaka nyinshi yakurikiye.

Louisette Geiss nawe ukina amafilimi, yavuze ko Weinstein yamuhamagaye mu nama mu 2008, amusaba ko yamureba yikinisha, ahita amusiga aho bwangu. Ni kimwe na Lauren Sivan wahoze akorera Fox news, we ngo ahagana mu 2007 yikinishirije imbere ye kugeza arangije, nyuma y’uko yari yanze ko amusoma.

Uwitwa Jessica Hynes we avuga ko yahamagawe na Weinstein ubwo yari afite imyaka 19 ashaka kumuha akazi, amusaba kwambara bikini. Ayanze ngo nibwo yahise atakaza amahirwe yose yari afite.

Iyi myitwarire ya Weinstein yamaganwe n’abantu bakomeye muri filime, aho nka Ben Affleck yavuze ko yababajwe no kuba umugabo bakoranye yarifashishije umwanya afite mu gutera ubwoba no guhohotera bishingiye ku gitsina, abagore batagira ingano kandi mu myaka myinshi.

Leonardo DiCaprio we yagize ati “Nta rwitwazo rugomba kubaho ku muntu uhohotera abandi bishingiye ku gitsina, uwo waba uri we wese, akazi waba ukora kose. Ndashima ubutwari bw’abagore batoboye bakavuga kandi amajwi yabo akumvikana.”

Ni kimwe n’abandi nka George Clooney, Kate Winslet, Jennifer Lawrence n’abandi, bashimangiye ko ibyo Weinstein yakoze ari icyaha gikomeye, ko uretse no muri Hollywood, aho wabona umuntu ahohotera mugenzi we kuko amurusha imbaraga cyangwa umwanya arimo , igihe ntacyo ubikozeho uba uri umufatanyacyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza