00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Weinstein wamamaye i Hollywood yatandukanye n’uwari umugore we byemewe n’amategeko ari mu buroko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo mu Mujyi wa Manhattan rwafashe umwanzuro wo guha gatanya Harvey Weinstein n’umugore we Georgina Chapman mu buryo bwemewe n’amategeko.

Georgina Chapman yabonye gatanya n’umugabo we umaze imyaka ine ari mu buroko ndetse ku wa 11 Werurwe 2020 Urukiko rw’i New York rwamukatiye igifungo cy’imyaka 23 rumuhamije ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uwunganira mu mategeko uyu mugore yanze kugira icyo avuga ndetse n’uwari uhagarariye Weinstein ntiyabonetse ngo agire icyo atangaza ku cyemezo cyafatiwe umukiliya we.

Pagesix yandika amakuru y’ibyamamare muri Amerika yanditse ko uyu mugore usanzwe ahanga imideli, yari amaze imyaka ine ashaka gutandukana na Weinstein cyane ko kuva yatangira gushinjwa ibyaha byo guhohotera abagore yahise amuta akigendera.

Gikomeza kivuga ko Georgina Chapman amaze igihe akundana n’umukinnyi wa filime Adrien Brody, mu gihe yari ategereje gatanya yemewe n’amategeko n’uwari umugabo we.

Weinstein afite imyaka 69 mu gihe Chapman wari umugore we afite 45. Bafitanye abana babiri barimo uwitwa India ufite imyaka 10 ndetse na Dashiell ufite umunani. Basezeranye mu 2007 nyuma yo guhurira mu birori.

Batangiye gusaba ibya gatanya muri Mutarama 2018 aho Weinstein wabaye icyamamare i Hollywood, asabwa kwishyura miliyoni hagati ya $15 na $20 ndetse akamburwa uburenganzira bwose ku bana.

Amasezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana nyuma yo gutandukana azwi mu Cyongereza nka ‘prenuptial agreement’ cyangwa ‘prenup’ mu mpine, akomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko mu gihe adahari, iyo habayeho gatanya muri Leta zimwe, umutungo rusange w’umuryango abagiye gutandukana basatura bakaringaniza; kwa Weinstein yavugaga ko agomba kujya yishyura $300.000 buri mwaka.

Akomeza avuga ko nyuma y’ikinyecumi uyu mugore azajya yishyurwa $400.000. Chapman yemerewe ibikoresho birimo inzu yabo ifite agaciro ka miliyoni $15 ndetse n’indi ifite aka miliyoni $12.

Kuva mu 2017 ubwo byamenyakanaga ko Weinstein yahohoteye igitsina gore, Chapman yahise amuta.

Icyo gihe yagize ati “Umutima wanjye washengutse bitewe n’abagore bagize ibikomere byatewe n’ibikorwa bidakwiye kubabarirwa. Nahisemo kureka umugabo wanjye. Kwita ku bana banjye bakiri niko kintu nshyize imbere.

Weinstein yamusubije amubwira ko ashyigikiye icyemezo cye ariko akagaragaza ko yizeye ko bazongera bagasubiza ibintu byabo ku murongo.

Harvey Weinstein na Georgina Chapman bakiri umwe bataratandukanywa n'ibyavuzwe kuri uyu mugabo
Chapman yasezeranye na Weinstein mu 2007
Harvey Weinstein yatandukanye n'umugore we byemewe n'amategeko ari mu buroko aho yakatiwe imyaka 23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .