00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urusaro International Women Film Festival igiye kuba ku nshuro ya gatandatu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Iserukiramuco rya Urusaro International Women Film Festival rigamije guteza imbere, uruganda rwa sinema ariko cyane mu gice kigamije gushyigikira umugore rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu.

Urusaro International Women Film Festival yatangijwe ku wa 4 Ukwakira 2021, ubwo ubuyobozi bwa CinéFemme Rwanda bwamurikiraga itangazamakuru ku mugaragaro itangizwa ry’iri serukiramuco.

Murekeyisoni Jacqueline uyobora CinéFemme yatangije iri serukiramuco yavuze ko basanzwe bashyira imbere icyateza imbere umugore muri sinema Nyarwanda kuko ari umwe mu nkingi za mwamba mu muryango Nyarwanda.

Urusaro International Women Film Festival yatangijwe mu 2012, ibona icyangombwa cyo gukora mu 2015 mu gihe mu 2019 yemerewe gukorera mu gihugu hose.

Iri serukiramuco muri uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye nk’imbaraga zikomeye muri sinema.’’

Kaneza Floriane ushinzwe Urusaro International Women Film Festival yavuze ko bahisemo iyi nsanganyamatsiko kuko gukorera hamwe ari iby’agaciro gakomeye. Yakomeje ati “Twayihisemo kubera ko tuzi ko gufatanya ari ingenzi muri sinema.’’

Muri iri serukiramuco rigiye kumara icyumweru kuko ryatangiye ku wa 4 Ukwakira rikazasozwa ku wa 11 Ukwakira 2021, hazerekanwa filime ndetse abagore n’abakobwa bamwe babisabye bahabwe amahugurwa ajyanye n’imyuga itandukanye yo muri sinema.

Ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) binyuze muri Rwanda Film Office, Urusaro International Women Festival biteganyijwe ko izerekanirwamo filime zitandukanye. Izi filime zizajya zerekanwa buri munsi ku mugoroba kuri ICT Innovation Center Kicukiro. Muri filime biteganyijwe ko zizerekanwa harimo iz’Abanyarwanda, Kenya, Amerika n’iz’Abanyaburayi.

Buri mwaka muri iri serukiramuco hatangirizwamo umushinga wongera gusuzumwa mu rindi riza rikurikiyeho mu wundi mwaka. Uyu mwaka abaritegura bafite umushinga wiswe ‘Co-Production Feminism’ ugamije guhuza abagore n’abakobwa batunganya filime bagafatanya imishinga itandukanye.

Ibirori byo gusoza Iserukiramuco rya Urusaro International Women Film Festival bizabera kuri Canal Olympia ku i Rebero ku wa 11 Ukwakira 2021. Biteganyijwe ko abantu babishaka bazasaba kuryitabira bagahabwa ubutumire, ndetse ariko hari n’abandi bazatumirwa n’abaritegura.

Abantu bose bazajyayo bazabanza gupimwa COVID-19 aho iri serukiramuco rizabera ariko bazasabwa no kuba barikingije dose zose. Abantu bazitabira iri serukiramuco biteganyijwe ko bazaba ari 150 mu gihe ubundi abasaga 800 aribo barizagamo.

Urusaro International Women Film Festival igiye kuba ku nshuro ya gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .