00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Nambajimana mu myaka 15 muri sinema; arifuza kubaka studio ikora filime nk’iza Hollywood

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa sinema mu Rwanda ruri kugenda rwaguka umunsi ku wundi ndetse bigaragazwa na byinshi birimo ibihembo mpuzamahanga filime nyarwanda zigenda zegukana, amaserukiramuco akomeye yitabirwa n’Abanyarwanda kandi bakahatambukana umucyo kubera ubunyamwuga basigaye bakorana ugereranyije n’imyaka yatambutse.

Umwe mu bahirimbaniye iterambere ry’uruganda rwa sinema mu Rwanda ni Nambajimana Prosper, umaze imyaka 15 akora ibikorwa bitandukanye. Ni umukinnyi wa filime, umwanditsi wazo, umuyobozi wazo ndetse akaba n’uzitunganya.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yakuze akunda gukina amakinamico nyuma akaza kugira amahirwe yo kugaragara muri filime inzozi ze akazikabya gutyo.

Ati “Nakuze nkunda gukina amakinamico cyane. Mu 2000-2001 nakinnye nk’umu-extra muri filime 100 days. Icyo gihe nari mfite imyaka 15 mpita numva ndabikunze ntangira kwifuza kuzabikomeza.”

Kuva ubwo uyu musore avuga ko yahise atangira kwihata cyane mu kwimenyereza byinshi no kugenda areba filime zitandukanye kugira ngo agire ubumenyi bwisumbuye abigiramo.

Mu 2008 yakoze filime ye yise ‘Urudasanzwe’ ndetse inamufungurira amayira yo kugenda amenyana n’abantu bamwe baramufasha, nyuma akora n’izindi zitandukanye.

Nambajimana yemeza ko uruganda rwa sinema hari aho rumaze kugera ho kwishimirwa muri iki gihe.

Ati “Mbona uruganda rwa sinema ruri kugana heza kubera ko nubwo atari umuco wacu nk’Abanyafurika ariko dutangiye kugenda dusobanukirwa ibyiza bya sinema nk’igikoresho gishibora guhindura imyumvire muri sosiyete no guteza abantu imbere mu bukungu. Aha ndabivugira ko mbere wasanganga haba abashoramari cyangwa ibigo bya Leta n’abikorera babaga batumva impamvu hashorwamo amafaranga ariko ubu bitangiye kumvikana.”

Yatanze urugero rwa filime y’uruhererekane ‘Ejo si kera’ yashowemo amafaranga ku buryo abayikoraho bibasha kubatunga mu buzima bwabo, avuga ko hari n’indi mishinga ya filime itandukanye ibigo bishyiramo amafaranga ku buryo bitanga icyizere.

Arifuza kubaka studio ikora filime nk’iza Hollywood

Avuga ko inzozi ze ari ukubona uruganda rwa sinema nyafurika rugera ku rwego rwiza rurenze urwo ruriho uyu munsi.

Ati “Ndifuza ko sinema nyafurika ishorwamo agatubutse nk’uko tubibona za Hollywood na Bollywood kandi nshaka kubigiramo uruhare rugaragara cyane ko hari imishinga itandukanye natangiye gukora haba guhuriza hamwe abantu bafite icyo bashoboye muri sinema bo muri Afurika hirya no hino bakaba bahurira ku mushinga umwe noneho iyo filime ikaba yakwerekanwa muri ibyo bihugu byose.”

Uyu musore avuga ko imbogamizi abona ikomeye abo mu ruganda rwa sinema nyafurika bahura na yo ari uburyo filime ziba zikozwemo, avuga ko mu gihe zizaba zikozwe neza zizabona abazigura byihuse.

Imwe mu mishinga ikomeye afite harimo umushinga ashaka gutangiza wo gukwirakwiza filime nyafurika. Ati “Hari umushinga wo gukwirakwiza filime natangiye uzafasha abakora filime bo muri Afurika hose kubona aho bagurisha filime zabo zikarebwa n’abantu benshi ku isi kandi bakinjiza amafaranga neza.”

Mu myaka itanu iri imbere yifuza ko uwo mushinga we wazaba umaze kwaguka kandi uzwi ahantu hatandukanye muri Afurika. Ashaka kuba yaratangiye kuba studio ya filime ifite ibikoresho biri ku rwego mpuzamahaga ku buryo nyuma y’imyaka 10 azaba ashobora gutunganya filime iri ku rwego ruyingayinga ikorerwa Hollywood.

Uyu musore amaze igihe kinini muri sinema nyarwanda

Nambajimana Prosper yavutse ku wa 16 Gicurasi mu 1985 mu Bugesera akaba bucura mu bana batanu.

Yize kaminuza mu ishami rya ‘Business Administration’ aho yayisoje mu 2010. Mu 2011 yahuguwe na Maisha Film ndetse mu 2017 ahabwa amasomo yo gutunganya filime, kuzandika n’ibindi bibishamikiyeho. Aya masomo yayahawe na Columbia University aho yakuye impamyabushobozi mu 2017.

Amaze kwandika filime ngufi zirimo iyo yise ‘Holy Bible’ yagiye hanze mu 2012. Iyi filime ishingiye ku nkuru y’umusore w’umujura uba warayogoje abantu nyuma akaza kwiba Bibiliya ikamubera inzira yo kwakira agakiza. Iyi filime yabonye igihembo muri Rwanda Christian Film Festival nka filime ngufi nziza.

Yakoze kandi iyitwa ‘Dead’. Iyi yayikoreye muri Kenya mu 2019 ndetse yerekanywe muri Ecran Noir Film Festival mu 2020. Hari n’iyo yise ‘The Voice’ yakoreye muri Kenya na yo mu 2019.

Amaze gukora filime ndende zirimo iyo yise ‘Urudasanzwe’ yakoze mu 2008, ‘Nuru Gizani’ cyangwa ‘Urumuri mu mwijima’ yakoreye muri Tanzania mu 2014. Iyi yanerekanywe muri Zanzibar International Film Festival[ZIFF]. Nuru Giza yatunganyijwe na Chrissant Mhenga wakoranaga na Steven Kanumba watabarutse mu 2012.

Yagaragaye mu zindi filime zirimo ‘100 Days’, mu 2001, mu 2008 yagiye muri filime ya Mugabo Jerome yitwa ‘Gibraltar’, na ‘Seeds of memory’ yakinnyemo mu 2016.

Ubu ari gukora ku zindi filime ngufi zigamije kuvuga ku ngaruka z’ubuzima abantu bagenda banyuramo. Izi filime zirimo ‘The Impacts of evil’ aho yayikozeho ari uwunganira uwayiyoboye , ‘To my mother’s Blood’ yayoboye na ‘Saphina’ yunganiyeho uwayiyoyoboye.

Hari n’indi yitwa ‘Stepping Stones’ batangiye gukora guhera ku wa 28 Nzeri 2021.

Afatira urugero cyane kuri Danny Boyle w’umu-edirector wayoboye filime yamenyekanye cyane yitwa “Slum Dog Millionaire”. Amukundira uburyo akora filime zirimo ikintu cyo kuvana ubuzima hasi bujya ku rwego rwiza, agakora cyane ku nkuru ziba ziri muri sosiyete.

Aha Nambajimana yari ari mu ifatwa ry'amashusho ya filime ngufi yise 'Dead'
Ari mu bakoze kuri filime 'Ejo si kera' aho yari Designer. Ibi biri ku rukuta nibyo yari amaze gushushanya
Nambajimana amaze imyaka 15 mu ruganda rwa sinema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .