Umunyarwandakazi mu bahatanira ibihembo by’abakoze filime nziza muri Afurika

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 Gicurasi 2017 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Marie-Clementine Dusabejambo, wanditse filime ’A Place for Myself’ ivuga ku buzima bw’abafite ubumuga rw’uruhu rwera, yatoranyijwe mu bazahatanira ibihembo bihabwa filime nziza muri Africa Movie Academy Awards (AMAA 2017).

AMAA ni ibihembo ngarukamwaka bihabwa abanditsi ba filime, abakinnyi, n’abayobozi bazo baba baragaragaje ubuhanga kurusha abandi muri Afurika. Iri rushanwa ryatangirijwe muri Nigeria mu mwaka wa 2005.

Igikorwa cyo gutangaza filime zatoranyijwe muri uyu mwaka cyabereye mu nyubako ya Kigali Convention Center, ku wa 14 Gicurasi 2017, hatoranywa filime 136 mu byiciro bitandukanye. Filime zo muri Nigeria nizo ziganje kuko zigaragara muri ibi bihembo inshuro 43 mu gihe iyitwa ’93 Days’ iyoboye mu byiciro birindwi.

‘A Place for Myself’ ya Dusabejambo niyo filime yonyine yo mu Rwanda igaragara mu zatoranyijwe. Ikinnye mu Cyongereza, yatangiye gutunganywa mu mwaka wa 2015, imaze kwerekanwa mu maserukiramuco akomeye atandukanye ndetse yanamuhesheje ibihembo birimo n’icyo aheruka guhabwa cyitiriwe Thomas Sankara, inkingi ya mwamba mu baharaniye impinduramatwara muri Burkina Faso.

Uyu munyarwandakazi wayikoze yahamagawe mu cyiciro cy’abakoze filime ngufi nziza kurusha izindi. ’A Place For Myself yahesheje umwanya u Rwanda muri ibi bihembo igaragaramo abakinnyi barimo Jacqueline Umubyeyi, Fabiola Ndihokubwayo na Akimana Rizik.

Igihembo Dusabejambo wayikoze ahataniye cyitiriwe umugabo w’umucamanza witwa Efere Ozako wo muri Nigeria uzwi nk’impirimbanyi yaharaniraga ko abahanzi bagira uburenganzira ku bihangano byabo.

’A Place For Myself’ ikubiyemo inkuru y’umwana w’umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu witwa Elikia uhura n’ibibazo bikomeye agiye mu mashuri abanza. Abanyeshuri bagenzi be bamuteragirana bamuziza uko asa na we bikamutera kwiyanga no kwanga urunuka ishuri ku bwo kubura agahenge muri bagenzi be.

Muri iyi filime imara iminota 21, nyina wa Elikia agerageza kumwihanganisha no kumwumvisha ko akwiye gukomeza guhatana ndetse akiga ashyizeho umwete atitaye ku bamunena n’abamwereka ko nta gaciro afite.

Dusabejambo Marie Clementine amaze kwegukana ibihembo byinshi kubera iyi filime

Dusabejambo Marie Clementine yinjiye cyane mu byo gukora filime mu mwaka wa 2010 ubwo yasohoye iyitwa ‘Lyiza’, iyi yanayerekanye mu iserukiramuco rikomeye rya Tribeca Film Festival mu Mujyi wa New York mu mwaka wa 2011. Yanerekanwe mu yandi maserukiramuco akomeye mu bihugu bitandukanye inahabwa ibihembo mu Rwanda no hanze.

Mu mwaka ushize wa 2016, mu bihugu 24 byari bifite filime zihatanira ibihembo muri AMA Awards uyu mukobwa yahamagawemo, izigera ku icumi gusa nizo zatsinze. Afurika y’Epfo yaje ku isonga yegukanamo ibihembo bitanu 5, ikurikirwa na Burkinafaso yegukanyemo ibihembo bine 4 ndetse na Ghana nayo yabonyemo ibihembo bine 4.

Rezke Hakizimana n'umukobwa we bakinnye muri iyi filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza