Kwamamaza

Umukinnyi wa filime Shah Rukh Khan yafatiwe muri Amerika ku mpamvu itazwi

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 12:33' na Remesha Jr.


Umukinnyi ukomeye muri sinema y’u Buhinde [Bollywood, Shah Rukh Khan yongeye gufatirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kibuga cy’indege Los Angeles International Airport.

Shah Rukh Khan yafashwe n’abayobozi bakora mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika ubwo yari mu rugendo yerekeza mu Mujyi wa Los Angeles. BBC yatangaje ko uyu mugabo w’icyamamare yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Kanama 2016.

Ubuyobozi bwafashe Shah Rukh Khan ntibwatangaje impamvu bwamufatiye ku kibuga cy’indege ndetse kugeza ubu ntiharamenyekana igihe inzego z’umutekano zamumaranye.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Buhinde yahise asaba imbabazi Shah Rukh Khan ndetse amwizeza ko bitazongera kumubaho ukundi.

Mu mwaka wa 2012, Shah Rukh Khan yafatiwe ku kibuga cy’indege cya White Plains hafi y’Umujyi wa New York, icyo gihe inzego z’umutekano zamumaranye iminota 90 nyuma ziramureka akomeza urugendo ndetse nabwo ntiyasobanuriwe impamvu y’ifatwa rye.

Muri 2009, Shah Rukh Khan [benshi bita SRK ] nabwo yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Newark airport, abashinzwe umutekano bamumaranye amasaha abiri nyuma bamurekura Ambasade y’u Buhinde ibanje kwitambika.

Shah Rukh Khan yahise yandika kuri Twitter avuga ko atishimiye guhora afatirwa ku bibuga muri USA. Umuyobozi wungirije umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga mu majyepfo na Aziya yo hagati, Nisha Biswal, yandikiye Khan amwihanganisha gusa amubwira ko ibyamubayeho bijya biba no ku bategetsi bamwe muri USA.

Shah Rukh Khan amaze gukina muri filime zirenga 70 ndetse kugeza ubu afatwa nk’umwami wa sinema mu Buhinde. Aza imbere mu bakunzwe muri iki gihugu ndetse ku ntonde zikorwa na Forbes Magazine aza mu banyamafaranga ba mbere ku Isi muri sinema.

Nisha Biswal yamwihanganishije
Shah Rukh Khan yongeye kwandika agaragaza ko atishimiye ibyamubayeho

Ambasaderi wa Amerika mu Buhinde, Rich Verma yasabye imbabazi

Abafana bababajwe n’ifatwa rya Shah Rukh Khan

Shah Rukh Khan amaze gukina filime zirenga 70

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved