Kwamamaza

Umukinnyi wa filime Mbamba Olivier yitabye Imana

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 09:31' na Munyengabe Murungi Sabin


Mbamba Olivier wamamaye muri filime zitandukanye zakiniwe mu Rwanda, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Kanama 2016 aguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali [CHUK].

Uyu musore yakinnye muri filime zakunzwe zirimo Rwasibo [yakorewe muri Silver Films], Nkubito ya Nyamunsi n’izindi zitandukanye. Yitabye Imana yari umwe mu bakinnyi bakinaga muri filime igiye gusohoka yitwa “Umuziranenge”.

Mu kiganiro na IGIHE, Kirenga Saphine wakinanye na Mbamba Olivier muri filime ‘Rwasibo’ yavuze ko uyu musore yazize indwara itaramenyekana neza gusa ubwo aheruka kumusura muri CHUK ngo bamubwiye ko yari yari arwaye inyama yo mu nda yamurembeje kubera kuyikorana siporo cyane.

Yagize ati “Olivier namusuye kuwa Gatanu[kuwa 5 Kanama] muri CHUK, nabimenye mbivanye muri group ya WhatsApp duhuriyemo nk’abakina filime. Mu bitaro numvise batubwira ko yari afite inyama irwaye cyane yo mu nda noneho akayikorana siporo nyinshi biza gutuma aremba cyane.”

Mbamba Olivier, yari asanzwe ashinzwe kuyobora ibikorwa byo gukora siporo mu nzu y’imyitozo izwi nko ku Babikira i Nyamirambo. Yakoraga Siporo nyinshi nk’umutoza muri gym, ndetse bikekwa ko yakoze iy’umurengera bimutera kurembywa n’iyo nyama yo mu nda yari asanzwe arwaye.

Kirenga yongeyeho ati “Urumva ni we wakoreshaga siporo aho ku Babikira, yakoraga siporo nyinshi bituma iyo nyama iremba cyane. Niko numvise bavuga ntabwo nzi neza ko ari cyo cyamwishe […] Ahubwo numvise banavuga ko yari aherutse gupfusha undi muntu wa hafi mu muryango we.”

Mbamba yari atuye ahitwa Ntaraga ku Kimisagara, ngo yabanaga n’umugore ariko batararushinga mu buryo bwemewe. Yari aherutse kuzuza imyaka 29 kuko yavutse ku itariki ya 15 Mata 1987.

Ni agahinda kenshi ku bari bamuzi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved